Nyuma y’uko mu Rwanda hatangijwe gahunda y’ikoranabuhanga mu bucuruzi EBM mu rwego rwo guca abanyereza umusoro no kuzamura ibiciro bya hato na hato,abacururiza mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Cartier commercial amarira ni yose ngo Rwanda Revenue Authority n’ubugenzuzi bwayo budasiba bubateje igihombo kidasanzwe.

JPEG - 107.3 kb
Dorcelle Mukashyaka, ushizwe abasora muri RRA

Ni nyuma y’uko Imirasire.com ihurujwe n’abacururiza bo mu mujyi wa Kigali rwagati ahitwa Caritier commercial ngo Rwanda Revenue irabarembeje,dore ko buri duka ririmo umukozi wa Rwanda Revenue uhoraho mu bugenzuzi.

Aba bacuruzi mu kiganiro na Imirasire.com bemeje ko ababahahira bamaze kubacikaho kuko baba bakeka ko bacuruza mu buryo bwa kijura ndetse ngo na babarangurira bo mu ntara nabo bamaze kubacikahokubera gutinya ko Rwanda Revenue nabo yabakurikirana.

Nyuma yo kumva uyu mubabaro n’agahinda by’aba bacuruzi,twegereye Dorcelle Mukashyaka, ushizwe abasora muri RRA,yemeza ko ibi biriho.

Ati: “Nyuma yo kubona ko hari abacuruzi batazi gukoresha EBM ndetse n’abaguzi ntibibuke gusaba inyemeza buguzi bigatanga igihombo ku musoro w’igihugu, iki gikorwa cy’ubugenzuzi cyaratangiye twohereje abakozi bacu mu maduka atandukanye mu rwego rwo gufasha abacuruza gukoresha EBM ndetse no gusobanurira abahaha inyungu zo kwaka inyemeza buguzi bikazazenguruka mu Rwanda hose.”

Abajijwe niba iri genzura ku bacuruzi ridafatwa nko guhangana hagati ya Rwanda Revenue Authority n’abacuruzi ndetse bigasubiza inyuma ubucuruzi mu Rwanda n’igihe rizarangirira dore ko abenshi mu bacuruzi babifata nko kubaneeka cyangwa kubahagarara hejuru ntibisanzure mu kazi kabo;Dorcelle Mukashyaka yemeje ko bitakagombye guhabwa indi shusho cyangwa ngo bigire uwo bihungabanya kuko ari inyungu z’abanyagihugu muri rusange.

Ikindi yavuze ko iki gikorwa nta gihe biteganyijwe kigomba gusozwa kuko ngo bisaba guhoraho mu kugeza ubwo haba umucuruzi n’umuguzi buri wese azamenya inshingano ze .

Ibi kandi biravugwa mu gihe iki kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) kimaze iminsi gitangaje ko yongereye ibihano bihabwa abakererwa kwishyura imisoro mu rwego rwo guca umuco wo gucyererwa, ibintu abacuruzi batangiye kwinubira cyane bavuga ko nibaramuka banakererewe bitazaba ari ibibareba kuko RRA ihafite abakozi bakabaye bareba ibyo.


Turabibutsa ko u Rwanda ubu ruri ku rutonde rw’ibihugu 10 bya mbere ku mugabane wa Afurika byateye imbere mu ishoramari ndetse bikurura abashoramari mpuzamahanga, bityo bakabishoramo imari ku bwinshi bitewe no koroherezwa ari naho bamwe mu bacuruzi bifuza ko koroherezwa byahabwa agaciro bikimakazwa kugira ngo n’abashoramari bo hanze bagume kwisanga mu gukorera ubucuruzi mu Rwanda.

Abdou Bronze-Imirasire.com