Rucagu Boniface, Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’igihugu, yavuze ko azasaba imbabazi Abanyarwanda kubera uruhare yagize mu gutanga imigabane yakusanyijwe mu ishingwa rya Radiyo RTLM ishinjwa kugira uruhare mu gukongeza urwango n’ubwicanyi ku batutsi. Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM) ivugwa kuba yashishikarije abahutu kwica abatutsi, yatangiye kumvikana mu Rwanda ku itariki ya 8 Nyakanga 1993, ifunga imiryango ku itariki ya 31 Ukuboza 1994. Mu ishingwa ry’iyi radiyo, abantu batandukanye bagiye batanga umusanzu wafatwaga nk’imigabane, aho umwe yatangaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5 y’icyo gihe. Rucagu Boniface wari umudepite muri icyo gihe ni umwe mu batanze iyo migabane. Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, yavuze ko kuba yaratanze umugabane we mu ishingwa ry’iyi radiyo byamubabaje akaba azabisabira imbabazi. Yagize ati : “Natanze umugabane w’amafaranga y’u Rwanda 5000, hari muri 1993, hari n’abashyizemo imigabane myinshi. Nashyizemo umwe kubera ko nabonaga ntavuga rumwe n’abayobozi bariho, ngatinya ko amafaranga yanjye bayarya.” Kuri we ngo yatangaga aya mafaranga atazi ko umusaruro wayo uzaba mubi. Agira ati : “Imbabazi nzazisaba ko nagiye mu isosiyete nashyizemo amafaranga ikaza guhindukamo icyakoze amarorerwa, nzasaba imbabazi.” Rucagu yakomeje avuga ko izi mbabazi azazisaba mu minsi iri imbere ubwo abakozi b’urwego abarizwamo rugengwa na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu izaba yateranye. Mu kugaragaza ko atari azi ko iyi radiyo yari gutambutsa ibiganiro yacishijeho byabibaga urwango, yatanze urugero ko hari nk’ukuntu umuntu ashyira umugabane muri radiyo runaka azi ko izatambutsa ibintu byiza, ariko ikaba ishobora guta umurongo nk’uko byagenze. Mu kugaragaza ko yababajwe n’ibyabaye, yavuze ko yatanze ubuhamya bwa mbere nk’umuyobozi mu murenge wa Nemba, ubuhamya yatanze kuri jenoside. Mu 1993, idolari rimwe ry’Amerika ryanganaga n’amafaranga y’u Rwanda 185, ni ukuvuga ko amafaranga 5000 angana n’amadolari 27 y’Amerika. Kuri ubu idolari ry’Amerika ringana n’amafaranga 680 y’u Rwanda. deus@igihe.com

Source: igihe.com

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/1368134961Boniface.jpg?fit=400%2C324&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/1368134961Boniface.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSRucagu Boniface, Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’igihugu, yavuze ko azasaba imbabazi Abanyarwanda kubera uruhare yagize mu gutanga imigabane yakusanyijwe mu ishingwa rya Radiyo RTLM ishinjwa kugira uruhare mu gukongeza urwango n’ubwicanyi ku batutsi. Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM) ivugwa kuba yashishikarije abahutu kwica abatutsi, yatangiye kumvikana mu Rwanda ku itariki...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE