Polisi y’u Rwanda imaze guta muri yombi abantu batatu bakekwaho gutera gerenade i Nyabugogo ho mu karere ka Nyarugenge.

Theos Badege

Ejo ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki ya 26 Nyakanga mu murenge wa Gitega, mu karere ka Nyarugenge, aho benshi bakunze kwita “marathon” hafi y’ibagiro rya Nyabugogo hatewe gerenade n’abagizi ba nabi.

Abantu babiri bahise bitaba Imana, abandi babiri barakomereka bikomeye, abandi mirongo itatu bakomeretse ku buryo bworoheje.

Abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), abandi bajyanwa mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda biri ku Kacyiru (KPH), ibitaro bya Kibagabaga no mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda bya Kanombe.

Uko kugeza ubu ibintu byifashe

Kugeza ubu hamaze kwitaba Imana abantu batatu, ni ukuvuga babiri bahise bitaba Imana gerenade ikimara guterwa n’abagizi ba nabi, naho umwe akaba yaguye mu bitaro. Abakomeretse bose uko bari mirongo itatu na babiri, mu bitaro hasigayemo icumi naho makumyabiri na babiri batashye nyuma yo kwitabwaho n’abaganga.

Abakitabwaho n’abaganga uko ari icumi, batandatu bari mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHK) naho abandi bane baracyarimo kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda bya Kanombe.

Kugeza ubu abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri buriya bugizi bwa nabi. Polisi y’u Rwanda ikomeje iperereza kugira ngo abagize uruhare bose muri kiriya gikorwa kibi bagezwe imbere y’ubutabera.

Polisi y’u Rwanda ikaba ihumuriza abaturarwanda ko bakomeza akazi kabo mw’ituze, kandi bagakomeza gufatanya n’inzego z’umutekano bazigezaho amakuru kugirango abakoze icyo gikorwa kibi batabwe muri yombi.

Polisi y’u Rwanda ikaba yifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abakomerekeye muri icyo gikorwa cy’ubuguzi bwa nabi.

inkuru dekesha igihe

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Theos-Badege.jpg?fit=274%2C184&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Theos-Badege.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSPolisi y’u Rwanda imaze guta muri yombi abantu batatu bakekwaho gutera gerenade i Nyabugogo ho mu karere ka Nyarugenge. Ejo ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki ya 26 Nyakanga mu murenge wa Gitega, mu karere ka Nyarugenge, aho benshi bakunze kwita “marathon” hafi y’ibagiro rya Nyabugogo hatewe gerenade n’abagizi ba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE