3 Bahitanywe na gerenade Nyabugogo abandi barakomereka
Amakuru agera k’unyenyeri, aravuga ko igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade kimaze guturikira i Nyabugogo kimaze guhitana abantu 3 ababarirwa muri 30 barakomereka.
Amakuru akomeza avuga ko iki gisasu cyatewe Nyabugogo imbere y’Ibagiro ry’inka. Aya amakuru akomeza avuga ko imbangukiragutabara zaje gutwara inkomere ari nyinshi aho bigaragara ko abakomeretse ari benshi ndetse bakaba barembye cyane.
Umuvugizi wa polisi ku rwego rw’igihugu tukaba tutarabasha kuvugana, mu gihe Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali we yadutangarije ko ari ahari gukorerwa iperereza ari naho haturikiye iki gisasu ku buryo atarabasha kugira icyo adutangariza.
Iki gisasu kikaba giturikiye ahantu hazwiho kuba hakunze kuba abantu benshi mu masaha ya nimugoroba ahazwiho kuba hakunze kuremera agasoko k’abacuruzi bacuruza nimugoraba bakwepa inzego zishinzwe kurwanya ubucuruzi bwo mu kajagari.
Iki gisasu kikaba kije kiyongera kubindi byakomeje guturikira muturere twu’Rwanda cyane cyane muri Kigali, nubwo bwose ibi bisasu bikomeje guturikana abanyarwanda ndetse bamwe bakahasiga ubuzima inzego za leta zakomeje gutanga amakuru ahindagurika, rimwe na rimwe bakavuga ko ari inyeshyamba za FDLR, ubundi bakavuga ko ari bamwe mungabo zigihugu za hunze naho ubundi bavuze ko ari umuyobozi wa FDU (inkingi) Ingabire Victoire. Cyakora kandi bamwe mu banyarwanda bo bakavuga ko inzego zishinzwe umutekano arizo zitera izo Grenade zigamije gukanga abaturage ngo bakomeze bemere ingoma yigitugu ikandamiza amashyaka, abana abakuru naburiwese.
https://inyenyerinews.info/politiki/3-bahitanywe-na-gerenade-nyabugogo-abandi-barakomereka/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Stick-grenade.jpg?fit=201%2C251&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Stick-grenade.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSAmakuru agera k’unyenyeri, aravuga ko igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade kimaze guturikira i Nyabugogo kimaze guhitana abantu 3 ababarirwa muri 30 barakomereka. Amakuru akomeza avuga ko iki gisasu cyatewe Nyabugogo imbere y’Ibagiro ry’inka. Aya amakuru akomeza avuga ko imbangukiragutabara zaje gutwara inkomere ari nyinshi aho bigaragara ko abakomeretse ari...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Ariko amantu batera ama grenade abaturage, bava hehe ko ntaho turumva babiteye abasirikare cg ku bigo bya gisirikare cg ibya Polisi!!!?? Kuva bitangiye guterwa ko nta makuru ahamye abaturage dufite kuriki kibazo???? MUsa Fasili na Emmanuel Gasana bagombye kuba bamaze kwegura ku mirimo yabo!!! sinzi icyo bagikoraho!!? President Kagame yagombye kuba amaze kuduha ibisobanuro birambuye kuri iki kibazo ndetse agatanga n’ibisobanuro ku mpfu za hato na hato zikomeje kugaragara mu gihugu!! Niba nta makuru abifiteho yagombye nawe kwegura ku mwanya w’umukuru w’igihugu!! Yagombye nanone gutanga ibisobanuro birambuye ku mpfu nyinshi zagiye ziba hirya no hino mu gihugu, ubushimusi, bitaba ibyo akigura akareka guhora adukangisha umujinya kuko bizageraho iby’umujinya twoye kubikangwa!! Perezida Kagame kandi yagombye kuduha ibisobanuro by’abantu bagenda barengana nk’Intwarane za Yezu na Mariya! Guhimba ibyaha n’ibindi ntabwo bikwiriye!! Bityo gukomeza guceceka kwe, n’ikimenyetso cy’uko aba ashigikiye ibiri gukorwa!!!