Amakuru amaze iminsi ahwihwiswa muri Kigali ni uko Lt General Karenzi Karake yaba afungiye  ahantu hatazwi  azira dossier imwe na  Denis Karera.

Ikinyamakuru Chimp reports kiravuga ko aba bagabo baba bazira ubwambuzi mu iyubaka rya Kigali Heights : ngo baba barahombeje abashoramari babeshya nka kwa kundi  ciment inyerezwa.

Muri make barashinjwa kuba barariye Kagame.

Amakuru yamanyanga y’ ubujura aba mukazu  akomeje kujya ahagaragara  kuva super Minister yashyirwa kugatebe .

Chimp reports yabonye andi makuru (ivuga ko ishidikanyaho )yuko ngo aba bagabo baba bazira ibiganiro bagiranye byaba byarumvikanye  na RIB, banenga imibanire mibi y’ u Rwanda  na Uganda muri iki gihe. Ntabwo ari ibanga ko abanyarwanda benshi batishimiye kubona Uganda , igihugu  u Rwanda rufitanye amateka akomeye, kandi  bakeshaga amaronko mu bucuruzi n’ibindi byinshi , yitwa umwanzi .

Lt Karake wishyuriwe  akayabo  na leta y’ u Rwanda ( iyavanye mubacuruzi b’abanyarwanda kuva kumuherwe Nyirangarama kugeza kumucuruzi wa caguwa zaciwe ubu) , murwego rwo guhangana n’ ubutabera mpuzamahanga , akaba yaragaruwe mugihugu , ahita avanwa kumwanya yariho, nawe aguye mukato!

Amakuru ku gufungwa kwa Lt General Karenzi Karake aje ashimangira isubiranamo n’urwikekwe  ruri muri leta ya Paulo Kagame  , aho  buri wese aba yicaranye ubwoba bw’ uko ariwe utahiwe.

Christine Muhirwa