Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Senior Superintendant Nsengiyumva Bénoit aravuga ko ukekwaho kwica Nyiransabimana akomeje gushakishwa (Ifoto/Interineti)

 

Umurambo wa Nyirahabimana Josiane wasanzwe mu nzu ubwo abandi bari mu birori byo kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 20.

Ubwicanyi bwakorewe uyu mudamu bwabereye mu nzu ye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kaziba, Umurenge wa Karembo mu karere ka Ngoma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karembo, Ngenzi Mathias, avuga ko hari mu ma saa yine za mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Nyakanga 2014, ubwo abaturanyi b’uyu mudamu bumvise atakira mu nzu, umugabo amukubika yakinze imiryango yombi.

Gusa ngo byageze aho araceceka, abantu bagira ngo birarangiye kuko n’ubundi  Nyirahabimana Josiane n’umugabo we Nizeyimana Celestin bari bakunze kugirana amakimbirane, bigashira.

Ngo yigeze guharika uwo mugore we ku mugaragaro, nyuma ariko ngo inzego z’abagore zirahaguruka zibijyamo baramumutesha.

Nizeyimana Celestin w’imyaka 34 y’amavuko, ntawe uzi irengero rye.

Kuba yahise aburirwa irengero niyo mpamvu nyamukuru ishingirwaho hakekwa ko ari we wamwishe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Sen Supt Nsengiyumva Benoit yemeje amakuru y’ubwicanyi bw’uyu mudamu, avuga ko ipererereza ku rupfu rwe rikomeje kandi ko ukekwaho ubwicanyi akomeje gushakishwa.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Ngoma kugira ngo abaganga bawusuzume bamenye icyamwishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karembo, Ngenzi Mathias, arasaba abaturage kugira umutima uhurura no guhuruza, cyo kimwe no kumenya imiryango itabanye neza, amakuru agatangwa hakiri kare kuko ngo iyo nyakwigendera ahururizwa aba yatabawe atarashiramo umwuka.

Ikindi ngo abantu bagomba gucika ku muco wo guharika n’ubusambanyi ngo kuko ari bimwe mu bikurura amakimbirane hagati y’abashakanye.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Senior Superintendant Nsengiyumva Bénoit aravuga ko ukekwaho kwica Nyiransabimana akomeje gushakishwa (Ifoto/Interineti)   Umurambo wa Nyirahabimana Josiane wasanzwe mu nzu ubwo abandi bari mu birori byo kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 20. Ubwicanyi bwakorewe uyu mudamu bwabereye mu nzu ye mu Mudugudu wa Kabeza,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE