Yahawe imidali ko yahishe abarenga 150 muri Jenoside, ariko abayeho nabi
*Karuhimbi Zula yahishe abarenga 150 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994;
*Uyu yahawe umudali w’ishimwe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame;
*Yaje guhabwa undi mudali n’abakuru b’idini ya Islam mu Rwanda;
*Kubera ibikorwa by’ubudashyikirwa yakoze, yajyanywe mu Buholandi mu rugendoshuri;
*Inzu araranamo n’itungo rye irashaje ku buryo mu minsi mike ishobora kugwa.
Karuhimbi Zula w’imyaka 98 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Musamo, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, avuga ko muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yahishe Abatutsi barenga 100, Abahutu batavuga rumwe na Leta 50, Abatwa babiri n’abanyamahanga 3 (Abazungu) bahungaga ibitero by’ingabo za Leta n’iby’Interahamwe, kubw’amahirwe aba bantu bose ngo bararokotse.
Karuhimbi yabwiye UMUSEKE ko kubera ikizere abantu bamugiriraga n’urukundo akunda abantu aribyo byatumye abantu benshi bahungira iwe. Nubwo ngo nta mikoro yari afite ahagije yo kubatunga, ngo nta muntu n’umwe wigeze wicwa n’inzara kuko basangiraga ibyo yejeje.
Uyu mukecuru avuga ko mu bitero bitandukanye abasirikare ba Leta n’Interahamwe bagabaga hirya no hino muri Ruhango no mu gihugu muri rusange, ngo hari ibitero byinshi byazaga iwe mu rugo gushaka Abatutsi, akababwira ko nta muntu n’umwe ahishe, bagasubirayo.
Karuhimbi avuga kandi ko byageze ubwo yigira inama yo gukoresha ibyo yita “imiti ya Kinyarwanda” mu rwego rwo gutera ubwoba abazaga kwica abo bantu bose yari ahishe iwe, iyo miti yayishyiraga ku nkomanyizo z’umuryango, bayibona bagahitamo kugenda ntacyo bakoze.
Ati “Aba bantu bose bitumaga mu nzu ngafata umwanya munini wo kujya kumena umwanda kuko batari kubona uko basohoka kubera ko nta muntu wundi nari mfite wo kumfasha, ninjye wabyikoreraga.”
Ikindi, ngo ibitero byose byarazaga bikamubaza niba ari Umurozi akabyemera, ariko ngo yabyemeraga agamije gukiza abantu bamuhungiyeho kuko ngo mu bisanzwe atari Umurozi.
Yagize ati “Ntabwo ari ubushake bwanjye bwatumye aba bantu bose babasha kurokoka, ahubwo n’Imana yabikoze ndayishimira.”
Karuhimbi avuga ko muri bake abasha kwibuka yahishe, harimo uwahoze ari Burugumsitiri w’icyahoze ari Komini Ntongwe witwa Ntaganira Wellars. Akagaya abantu bari bafite ubushobozi bwo guhisha abantu ariko ntibabikore.
Mu mwaka wa 2007, ubwo hashimirwaga abantu bakoze neza bagahisha abantu mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nawe ngo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamuhaye umudali w’ishimwe. Kuba ngo yarashimiwe n’umukuru w’igihugu ko yakoze neza, ngo byamuhaye imbaraga nyinshi.
Karuhimbi ubu atuye mu nzu bigaragara ko ishaje cyane, dore ko ngo yubatswe mu 1979. Nyamara ngo hari amafaranga yahawe n’abazungu bo mu Buholandi ariko ntiyigeze amenya irengero ryayo, kuko abari bamuherekeje ari bo bayajyanye.
Muri gahunda ya Girinka, uyu mukecuru nawe yahawe inka ubu amaranye amezi ane, iri tungo yahisemo kujya ariraza mu nzu ye kugira ngo abajura batazaryiba. Kubera imyaka agezemo no kuba nta bana nta n’ubushobozi bwo gushaka umukozi, iyo winjiyemo usanganirwa n’isazi nyinshi ndetse n’amase yuzuye mu kiraro.
Uyu mukecuru kandi Akarere ka Ruhango gaherutse kumushyira muri gahunda ya “VUP” ifasha abaturage batishoboye, ku buryo ubu ngo yatangiye guhembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.
NSANZIMANA Jean Paul, Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango avuga ko ibyo uyu mukecuru avuga ko yahishe abantu ari ukuri.
Uyu muyobozi ngo yizeye ko inka bamuhaye mu minsi ishize, ndetse no kuba yarashyizwe muri VUP ngo bizakomeza kumusindagiza mu masaziro ye, kandi ngo barateganya no kumwubakira nziza muri uyu mwaka.