Visi Perezida wa Kenya, William Ruto ari kumwe na Patrick Odanga
 Yahawe ibahasha irimo amafaranga na Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, arayihisha ngo azayifungure ari kumwe n’umugore we utuye mu cyaro.

Patrick Odanga ni Umunyakenya ukora umurimo w’ubufundi mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi. Uyu mugabo yagize amahirwe yo gutumirwa na Visi Perezida wa Kenya William Ruto ngo baganire, nyuma yo guhura amuha ibahasha irimo akayabo k’amashilingi ya Kenya.

Ubwo Visi Perezida Ruto ku wa gatanu yasuraga agace ka Embakasi, Odanga yari kumwe n’abandi baturage baje kwakira Umukuru w’Igihugu no kumusuhuza.

Aya makuru dukesha Nairobi News, avuga ko Odanga yagerageje guhatana kugirango agere hafi ya Ruto, Ruto amubonye ahatana abwira abamurinda kumureka akamwegera.

Ubwo Visi Perezida yamubonaga ashakisha uburyo yamugera hafi, yagize ati “ Mureke uwo mugabo atambuke, uko niko Odanga yagize amahirwe yo kumugera hafi.

Odanga uifte abana batatu atanga ubuhamya bw’uburyo yasangiye ku meza na Visi Perezida wa Kenya muri hoteli Umoja1.

Ubuhamya bwa Odanga bwo gusangira na Ruto

Ruto asangira na Odanga Nyama Choma
Ruto asangira na Odanga Nyama Choma

Sinigeze na rimwe ngera hafi y’umuntu ukomeye mu buzima bwanjye. Ibi nabyita inzozi kubona Perezida w’Igihugu wicisha bugufi akicarana nanjye ku meza tugasangira.

Ubwo twasangiraga Nyama Choma n’ubugari, namusabye kunyemerera nkazamusura ku biro bye. Yahise anyemerera, ansaba gusigira abashinzwe kumurinda telefoni ze.

Nyama

Ku wa kabiri mu gitondo, nabonye nimero ya telefoni impamagaye, umuntu ambwira ko Visi Perezida William Ruto ankeneye ku biro bye. Ku isaha ya saa tanu z’amanywa nari mpageze. Nahageze nambaye inkweto zishaje ziriho ibyondo kuko nizo nari mfite.

Odanga yageze mu biro bya Perezida yambaye inkweto zuzuye ibyondo
Odanga yageze mu biro bya Perezida yambaye inkweto zuzuye ibyondo

Uyu mugabo ngo akihagera, hahise hafatwa amafoto ari kumwe na Perezida nyuma baza kugirana inama mu muhezo. Nyuma y’ibyo biganiro hagati ya Ruto na Odanga, Odanga yaje kubwira abantu ko Perezida yamuhaye tike yo kuzajya gusura umugore we (wa Odanga) mu gace ka Turbo.

Ibyo baganiriye mu nama bombi

Bari kumwe baganira mu biro bye
Bari kumwe baganira mu biro bye

Odanga ati “ Perezida yambwiye ko yashakaga kureba niba ari njye twasangiye. Amaguru yanjye yaratitiraga, numvaga ntazi uko meze. Aba ni abantu ndeba kuri televiziyo gusa, sinakekaga ko nababona amaso ku yandi”.

Twaganiriye ku muryango wanjye nyuma anyemerera kurihira umwana wanjye w’imfura amafaranga y’ishuri. Uyu mwana yiga mu mwaka wa mbere mu mashuri yisumbuye kandi yanyemereye kuzamurihira kugeza arangije amashuri yisumbuye.

Nyuma yampaye ibahasha iremereye irimo amashilingi (amafaranga ya Kenya) kandi sinigeze nyifungura ahubwo ntegereje umugore wanjye ave mu cyaro tuyifungurane.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/Ruto-696x465.jpg?fit=696%2C465&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/Ruto-696x465.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSVisi Perezida wa Kenya, William Ruto ari kumwe na Patrick Odanga  Yahawe ibahasha irimo amafaranga na Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, arayihisha ngo azayifungure ari kumwe n’umugore we utuye mu cyaro. Patrick Odanga ni Umunyakenya ukora umurimo w’ubufundi mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi. Uyu mugabo yagize amahirwe yo gutumirwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE