Urukiko rwo mu Bufaransa rwanze kohereza Col Serubuga mu Rwanda rutegeka ko ahita arekurwa
Urukiko rwo mu Bufaransa rwategetse ko Col Laurent Serubuga wahoze mu ngabo z’u Rwanda (FAR) ahita arekurwa nyuma yo kwanga kumwohereza mu Rwanda ngo aburanishwe ku ruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Col Serubuga yafatiwe mu Bufaransa mu mujyi wa Cambrai ku itariki ya 11 Nyakanga nyuma y’impapuro zimuta muri yombi zari zatanzwe na guverinoma y’u Rwanda.
Uyu musirikare wageze mu Bufaransa mu 1998 ry’abasirikare 11 bafashije juvenal Habyarimana guhirika ku butegetsi Gregoire Kayibanda wari perezida w’u Rwanda muri Nyakanga 1973.
Col Serubuga yasezerewe mu gisirikare mu 1992, ariko uwunganira u Rwanda muri uru rubanza, Me Gilles Paruelle avuga ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, Serubuga yari yarasubiye mu kazi yakoraga.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/urukiko-rwo-mu-bufaransa-rwanze-kohereza-col-serubuga-mu-rwanda-rutegeka-ko-ahita-arekurwa/AFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUrukiko rwo mu Bufaransa rwategetse ko Col Laurent Serubuga wahoze mu ngabo z’u Rwanda (FAR) ahita arekurwa nyuma yo kwanga kumwohereza mu Rwanda ngo aburanishwe ku ruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi. Col Serubuga yafatiwe mu Bufaransa mu mujyi wa Cambrai ku itariki ya 11 Nyakanga nyuma y’impapuro zimuta muri...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS