Urukiko Rukuru kuri uyu wa 20 Gashyantare 2015 rwanzuye ko uwari umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), Kantengwa Angelique akomeza kuburana afunze kandi akazaburanishwa no ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta nk’uko biri mu mwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa gatanu.

Angelique Kantengwa, ubu wambara umwenda w'abagororwa wanogoshwe umusatsi, ntabwo yigeze aza kumvwa isomwa ry'urubanza rwe

Urukiko Rukuru rwanzuye ko Kantengwa Angelique akomeza kuburana afunze ndetse akazanakurikiranwa ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, kimwe mu byaha bitanu bikomeye mu Rwanda.

Iki cyaha cyari mu byajuririwe n’Ubushinjacyaha kuko kitari cyashyizwe mu byo yaregwaga, uyu munsi Urukiko rukaba rwanzuye ko Ubushinjacyaha butsinze, Kantengwa agomba gukurikiranwa no kuri iki cyaha Kantengwa n’abamwunganira bavugaga ko bataburana kuko batakibajijweho mbere.

Kantengwa yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga y’u Rwanda miliyari 1,6 no gutanga amadolari ya Amerika ibihumbi 30 ($30 000) ku muntu wari wakoze neza isoko ry’igishushanyombonera ryatanzwe na RSSB.

Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa n’urukiko rukuru rwa Nyarugenge rufite icyicaro i Nyamirambo, aregwa gutanga ibya leta ku buntu, kandi akaburana afunze ariko icyaha cyo kunyereza umutungo wa leta urukiko ruvuga ko atigeze akibazwaho bityo atakiburana.

Tariki ya 24 Nzeri 2014, Kantengwa yajuririye icyemezo cy’urukiko rukuru cyo kuburana afunze, akaba yarerekanaga impamvu z’uko akurikiranyweho icyaha gitoya, ndetse yanagaragazaga ko arwaye kandi nta muntu mu Rwanda wabasha kuvura uburwayi bwe.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko Kantengwa agomba kuburana afunze ngo kuko aramutse afunguwe ashobora kuzimangatanya ibimenyetso akoresheje gutera ubwoba cyangwa kugambana n’abatangabuhamya.

Ubushinjacyaha kandi nabwo bwajuririye icyemezo cy’urukiko rukuru cyo gukura kuri Kantengwa icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ngo kuko atakibajijwe, ibyo bwise kujuririra ‘Ibura bubasha ry’urukiko’.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko igihe cyose urubanza rutaraba hashingiwe ku bimenyetso icyaha gishobora guhindurirwa inyito.

Kantengwa yari yagaragarije urukiko ku wa mbere tariki 16 Gashyantare 2015 ubwo aheruka mu rukiko, ko kugenda yicaye inyuma hejuru y’imodoka yo mu bwoko bwa ‘Double cabine’ bimugiraho ingaruka, ndetse yari yagaragaje ko afite imbogamizi zo kuvuga kubera uburwayi bwo mu muhogo (cordes vocales).

Urukiko rwanzuye uyu munsi ko ingingo zatanzwe n’uruhande rw’uregwa kugira ngo arekurwe aburane ari hanze nta shingiro zifite bityo ko urubanza ruzakomeza kuburanishwa mu mizi (mu rukiko rwisumbuye) uregwa afunze.

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUrukiko Rukuru kuri uyu wa 20 Gashyantare 2015 rwanzuye ko uwari umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), Kantengwa Angelique akomeza kuburana afunze kandi akazaburanishwa no ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta nk’uko biri mu mwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa gatanu. Urukiko Rukuru rwanzuye ko Kantengwa Angelique akomeza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE