Nyuma y’ aho u Rwada rutangarije ko ingabo zarwo ziciye batanu mu ngabo za FARDC, amakuru agera ku atugezeho aremeza ko abasirikare batanu bivugwa ko bishwe mu mirwano yashyamiranije ingabo za Kongo-Kinshasa n’ u Rwanda yaba atari yo, ko ahubwo aba basirikare baba bari bafashwe bugwate bakaza kwicwa nyuma.

Ibi bikaba byaratangarijwe radiyo mpuzamahanga y’ abongereza dukesha aya makuru n’ umudogiteri w’ umusirikare wabonye imirambo yabo mu buruhukiro. Leta ya Kongo yo ntiyemera ko yapfushije abasirikare batanu, mu ijwi ry’ umuvugizi wayo Lambert Mende itangaza ko ingabo z’ u Rwanda zashimuse umukaporali wo mu ngabo za FARDC baramwica, ari na we Kongo yemera, ngo akaba ari na cyo cyakuruye imirwano.

JPEG - 48.2 kb
Minisitiri Mushikiwabo uvugira Leta y’u Rwanda ati: ibyiza uwategereza ibizava muri raporo y’ababishinzwe

Igitangaje ariko kinatera abantu kwibaza ngo ni ukuba aba basirikare bose bagaragaragaho ibikomere mu mutwe kandi bikaba ari iby’ amasasu, bikaba bitakumvikana neza ukuntu abantu batanu bose baraswa mu mutwe bari ku rugamba.

Amakuru ya BBC akomeza avuga ko ubwo Leta y’ u Rwanda yamaraga gushyikiriza iya Kongo iyo mirambo umuganga wapimye imirambo yerekanye koko ko barashwe amasasu mu mutwe ariko akaba yaratangaje ko ayo masasu baba batarayarasiwe ku rugamba. Igishingirwaho ngo akaba ari ukuntu ku rugamba amasasu yaba yaratoranije ahantu hamwe ku basirikare batanu bose.
Ubwo yagiranaga ikiganiro n’ abanyamakuru, hashize iminsi ibiri, Madamu Louise Mushikiwabo uvugira Leta y’ u Rwanda yavuze ko nta byinshi yatangaza ku bushyamirane bwabaye hagati ya RDF na FARDC, ko ibyaba byiza ari uko hategerezwa raporo y’ ingabo z’ ibihugu byo mu karere zishiunzwe kugenzura imipaka, na zo zamurikiwe aba basirikare.

Nyuma y’ aho iyo mirambo yagerejwe i Goma ngo yasuwe n’ abantu batagira ingano biganjemo abo mu miryango itegamiye kuri Leta yashakaga kureba niba habamo umuntu wabo wari umaze iminsi aburiwe irengero. Umuvugizi w’ ingabo muri kariya karere akaba yaranze kugira icyo atangaza avuga ko byose byasobanurwa na Mende uvugira Leta ya Kongo.

Abo mu miryango itegamiye kuri Leta ndetse na MONUSCO bakaba basaba ko anketi idafite uruhande ibogamiyeho yakwihutishwa kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.

Emmanuel Nsabimana – imirasire.com.