Aha ni mu muhango wo gushyingura abantu 6 bo mu muryango umwe, kuwa 3 Kanama 2014. Abantu 6 bo mu rugo rumwe bishwe icyarimwe ntihagira n’umwe utabaza (Ifoto/Rubibi O)

 

  • Barishwe bakingiranwa mu nzu bamaramo iminsi 3 nta muturanyi urabimenya kandi batuye mu rusisiro
  • Amatungo yamaze iminsi 3 ku gasozi, abaturanyi ntibagira amatsiko yo kumenya impamvu bimeze gutyo
  • Inama z’urudaca ziteranira kwa Mukabandora hatazwi ibyo zateguraga
  • Bamwe mu baturanyi n’abayobozi b’inzego z’ibanze batawe muri yombi
Ngabayerura n’umuhungu we umwe nibo barokotse mu muryango w’abantu umunani; kandi nabo ni uko batari bahari ubwo ubwicanyi bwakorwaga.
Umugore we n’abana batanu barimo abakobwa babiri n’abahungu batatu bishwe icya rimwe.
Iri sanganya ryabereye mu Mudugudu wa Gasiza, Akagari ka Kamusenyi, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango.
Inzego z’umutekano zivuga ko ba nyakwigendera bicishijwe imihoro, udufuni n’impiri.
Polisi yahise ita muri yombi bamwe mu baturanyi n’abayobozi b’ibanze kugira ngo hakorwe iperereza; hamenyekane uburyo hashize iminsi 3 intama n’ihene biri kugasozi ndetse inka n’iyayo zabirira mu kiraro kubera inzara ariko ntihagire uza kureba.
Amakuru y’itsembwa ry’uyu muryango yamenyekanye kuwa gatandatu tariki 2 Kanama 2014; ariko inzego zishinzwe umutekano zikeka ko bishwe kuwa gatatu tariki 30 Nyakanga 2014.
Abaturage bo muri ako gace kabereyemo amahano, bakeka ko abaturanyi b’abishwe bagize uruhare muri ubwo bwicanyi. Ntibiyumvisha uburyo abantu 6 bishwe hagashira iminsi itatu bafungiranye mu nzu ntawe urabimenya mu bo begeranye.
Amakuru ku rupfu rw’aba bantu yamenyekanye nyuma y’aho umwana w’umuhungu yagize amakenga ubwo yabonaga ihene ziziritse ndetse n’inka zabira kubera inzara bituma ahamagara abashinzwe umutekano.
Nasuye urugo rwa nyakwigendera n’abaturanyi be nyuma y’uko amakuru y’ubu bwicanyi yari amaze kumenyekana. Kubona abaturage bamvugisha ntibyari byoroshye. Buri uwo nageragezaga kubaza yambwiraga ko ntacyo abiziho. Nkigera muri ako gace, urugo rwa mbere nagezeho narashuhuje barikiriza, mbayoboza kwa Ngabayerura bantungira urutoki. Nanjye ndakomeza njyayo.
Urugo nasanze rukinze ariko ku muryango, ahagana kuri salon, ku ruhande rw’iburyo, hari handitse amagambo yandikishije ingwa agira ati “amateka meza azakomeza cyane”.
Iyi niyo nzu yiciwemo abantu batandatu mu ijoro rimwe (Ifoto/Rubibi O)
Nkiva kwa Ngabayerura nasubiye aho nari naturutse, ngeze kuri rwa rugo nayobojeho nsanga hakinze, ndakomanga barakingura.
Bagisohoka twatangiye kuganira, mbabaza icyo baba bazi ku rupfu rw’abaturanyi babo. Bambwiye ko nta makuru na make babiziho. Ikintu babashije kumbwira ni uko amagambo yanditse ku rukuta rw’inzu ya ba nyakwigendera avuga ngo “amateka meza azakomeza” atari asanzweho; bagakeka ko yanditswe n’ababishe.
Narabasezeye nkomeza urugendo, ngenda mvugana n’abandi baturage batuye hafi aho, ariko bose bagahuriza ku kuba ntacyo bazi ku itswembwa ry’umuryango baturanye.
Bivugwa ko ba nyakwigendera bishwe bataratangira guteka ibya nimugoroba.
Abaturanyi b’Umuryango wa Ngayaberura, iyo muganiriye nta byinshi bakubwira ariko bashyira mu majwi umuvandimwe wa Ngayaberura witwa Gaston.
Bemeza ko Gaston n’umuryango wa Ngayaberura bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku butaka.
Mukabandora Anastasie, nyina wa Ngayaberura, akeka ko umuryango w’umwana we wishwe ku kagambane k’abaturanyi.
Gusa abaturanyi nabo batunga agatoki uyu mukecuru, bavuga ko iwe haberaga inama za rwihishwa batazi icyo zateguraga.
Ubwicanyi bwakozwe ku manywa?
Iperereza ku rupfu rw’aba bantu 6 rirakomeje. Abakora iperereza barakeka ko bishwe hakiri kare kuko iyo bicwa ninjoro amatungo yari kuba yacyuwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Supert Hubert Gashagaza, aravuga ko hari abantu benshi bamaze gutabwa muri yombi kandi ko bizeye ko iperereza hari icyo rizageraho.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yabwiye iki kinyamakuru ko urupfu rw’aba bantu rubabaje kandi abaturanyi bakwiye kubibazwa…
“Ntibyumvikana uko abantu bapfa baturanye n’abandi umunsi umwe ugashira, uwa kabiri ugashira bitaramenyekana.”
Abishwe bashyinguwe ku Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2014.
Nyuma y’imihango yo gushyingura, imitungo yabo yagabanyijwe abo mu muryango wa Ngayaberura; akaba azayihabwa amaze gufungurwa.
Ngayaberura yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu; akaba amaze muri gereza imyaka ine
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAha ni mu muhango wo gushyingura abantu 6 bo mu muryango umwe, kuwa 3 Kanama 2014. Abantu 6 bo mu rugo rumwe bishwe icyarimwe ntihagira n’umwe utabaza (Ifoto/Rubibi O)   Barishwe bakingiranwa mu nzu bamaramo iminsi 3 nta muturanyi urabimenya kandi batuye mu rusisiro Amatungo yamaze iminsi 3 ku gasozi, abaturanyi ntibagira...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE