URUBYIRUKO:TWANZE KIRAZIRA
Kuba mu Rwanda rwacu rw’imisozi igihumbi niyo ndoto duhoramo. Twiyemeje kandi tuzi neza ko urwo Rwanda rwacu rwatwibarutse, rufite n’ibibazo igihumbi, ariko twizera kandi twemera ko dushyize hamwe, dushobora kubibonera ibisubizo ibihumbi n’ibihumbagiza.
Turambiwe kuba mu bwoba aho umunyarwanda yemera gukora ibitandukanye n’umutimanama we kugirango aramuke.
Turambiwe kubaho utariho, ufite ipfunwe ry’uwo uri we, cyangwa se uko wavutse, cyangwa se aho wavukiye, utinya kugerekwaho icyiswe ingengabitekerezo ya jenoside.
Turambiwe ubutegetsi burigisa abo bushinzwe kurinda, abo butishe bukabategeka kwemera ibyaha batakoze ku ngufu batagejejwe n’imbere y’ubutabera.
Turambiwe no kuyoborwa n’umuyobozi uvuga amagambo yuzuye ubugome n’agasuzuguro; no kwica abanyagihugu hakabura n’umuntu numwe uvuga ko ataribyo ahubwo bakihutira gukoma amashyi ngo batagaragara nabi ibukuru.
Kubera izo mpamvu zose nizindi nyinshi zizwi turarondora ahangaha, twebwe urubyuruko rwa RDI Rwanda Rwiza rutuye muri New England, America, inzira tubona yatugeza kuri ibyo byose ni ukubaka igihugu kizira igitugu n’akarengane, igihugu kigendera ku mategeko kandi kikubahiriza uburenganzira busesuye bw’ikiremwamuntu.
Umutekano twifuza kuri buri munyarwanda niwawundi utuma buri wese abaho akaramuka, kandi akagena ubwe uko imibereho ye y’ejo hazaza yagenda, bidaturutse ku kiboko n’iterabwoba ry’ ubutegetsi bwa leta. Twifuza kandi duharanira ko mu gihugu cyacu, habaho ubutegetsi buha umuturage ijambo mu bikorwa byose bigamije kumuteza imbere kandi ibyifuzo bye bigahabwa agaciro gakomeye.
Twifuza ko buri wese yagira uburenganzira butavogerwa k’umutungo we bwite, kandi mu gihe habaho impamvu y’amajyambere rusange, yatuma umuturage yeguka k’ umutungo we bwite agomba kubanza kubisobanurirwa ,nta guhutazwa kandi agahabwa mbere ya byose ingurane inganya agaciro n’byo ashobora gutakaza byose muri icyo gikorwa. Ntitwemera na gato politiki y’ubushoramari ishingiye ku kwambura abanyarwanda utwabo tugahabwa abatagire b’abanyamahanga hakoreshejwe ubujura, ingufu n’amariganya.
Tubona ko urubyirurko ariyo mizero y’ejo heza h’igihugu cyacu niyo mpamvu dusanga urubyiruko rukwiye kwigishwa no kumenya neza amateka atavangiye y’igihugu cyacu, rukigishwa indangagaciro z’umuco wacu nkuko abakurambere bawuduhayeho umurage, ibyiza tukabikomeza ibyataye agaciro tukabireka, ibyiza bivuye ahandi nabyo tukabyakira ariko tubanje gushishoza kugirango bitabangamira umuco wacu mwiza.
Kwongera ubumenyi mu ngeri zose z’ubuhanga bwatuma tujyana n’ikoranabuhanga rigezweho ku isi. Kwirinda no kurwanya amacakubiri yatatanya ingufu z’abanyarwanda hakoreshejwe irondakoko cyangwa se irondakarere n’ibindi byose bihembera urwikekwe, inzangano n’inzigo hagati y’abana b’u Rwanda.
By’umwihariko, tubona ko ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda bwatatiye ibyo byifuzo byacu byose bukaba bwarahawe nigihe gihagije cyo kubikosora ariko bukanangira.
Kubera izo mpamvu tukaba twebwe urubyiruko twiyemeje gukurikira izindi nzira zose zishoboka kugira ngo ibyifuzo byacu byavuzwe haruguru bigerweho.
Twese hamwe nk’urubyiruko duhumuke dukanguke twiyambure umwenda w’ ubwoba maze tugere ikirenge mu cy’abatubanjirije.
Turashimira amashyaka ya politiki n’amashyirahamwe yigenga yakomeje kurwanya akarengane kari kubera mu Rwanda.
Rubyiruko rero ubu igihe kirageze ngo ibibazo by’uRwanda tubigire ibyacu. Nta muntu numwe twatumye kudukorera ibyo twagombye kuba turi gukora. Buri wese niyumve ko bimureba, two guhurira mu tubari, mu tubyiniro, mu birori ngo dusangire inzoga, brochettes, dukine agapira ariko nibiza ku kibazo duhuriyeho twese kubibera mu Rwanda, usange buri wese abyitaza. Duhagarike amarangamutima tuganire mu mahoro ibibazo bitureba twese nk’abanyarwanda tubikemure.
Twese hamwe tuzabiharanira kandi tuzatsinda.
Bikorewe New England, USA kuwa cumi n’icyenda Nyakanga, 2014
Belise Gakwaya
Umuyobozi wa Club RDI Rwanda Rwiza New England.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/urubyirukotwanze-kirazira/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSKuba mu Rwanda rwacu rw’imisozi igihumbi niyo ndoto duhoramo. Twiyemeje kandi tuzi neza ko urwo Rwanda rwacu rwatwibarutse, rufite n’ibibazo igihumbi, ariko twizera kandi twemera ko dushyize hamwe, dushobora kubibonera ibisubizo ibihumbi n’ibihumbagiza. Turambiwe kuba mu bwoba aho umunyarwanda yemera gukora ibitandukanye n’umutimanama we kugirango aramuke. Turambiwe kubaho utariho, ufite ipfunwe...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS