Mu isubukurwa ry’iburanisha mu rubanza rwitirirwa Lt Joel Mutabazi na bagenzi be 15 baregwa n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare ibyaha bikomeye by’iterabwoba n’ibindi biganisha ku kugirira nabi ubutegetsi buriho, kuri uyu wa gatatu Ngabonziza JMV n’abamwunganira bahanganye bikomeye n’Ubushinjacyaha mu mukino w’amagambo yo gushinja no gushinjurana.

Imbere y'inteko iburanisha  hari Aminadab, Me Viateur, Ngabonziza JMV na Me Hubert Rubasha

Ngabonziza Jean Marie Vianney, Aminadab na Kalisa Innocent wabaye umusirikare mu ngabo za RDF, ni bo bari imbere y’Urukiko bitewe n’isano iri hagati y’ibyaha baregwa gusa Ngabonziza alias Rukundo Patrick ni we waburanye wenyine.

Urubanza rwahereye ku cyifuzo cyatanzwe kuwa kabiri n’ababuranira Ngabonziza bavugaga ko icyaha cyo kugambarira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyakurikiranwa hifashishijwe igitabo cya kera cy’amategeko ngo kuko ubwo Ngabonziza yagikoraga mu 2011 itegeko rishya rigihana ryari ritarajyaho kandi Ubushinjacyaha niryo bwakoresheje butanga ikirego.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasobanuye ko n’ubwo koko itegeko ari rishya, bwagendeye ku kuba Ngabonziza yaratangiye gukora ibyaha mu 2011 ariko agakomeza mu 2012 no mu 2013.

Izi mpaka rero Ubwunganizi bukaba bwagenderaga ku kuba Ngabonziza yazagabanyirizwa igihano kuko ibyaha abyemera kandi itegeko rya mbere 2011 riteganya ko ukoze icyaha cyo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi ahanishwa gufungwa igihe runaka, mu gihe irishya ryo riteganya igifungo cya burundu aha rero akaba ariho impaka zari zishingiye.

Ibyo rero by’itegeko rizakurikizwa mu guca urubanza, Urukiko rwavuze ko ruzakoresha igitabo gishya cy’amategeko ariko rukazakoresha ubushishozi bwarwo.

Nyuma y’izo mpaka, Ngabonziza yasabwe gusobanura uko yakoranye na RNC n’aho yahuriraga na FDLR.

Nk’uko we abyemera ngo yakoraga ubukangurambaga bwo gushakira abayoboke RNC, abikora i Mbarara na Kibale muri Uganda ndetse anahura na Rwisanga Cyprien na Nibishaka Jean de Dieu yashishikarije kujya mu Rwanda bagashakisha abayoboke ba RNC.

Abo ngo barabikoze bakwirakwiza inyandiko ziriho amahame y’umutwe wa RNC ziriho incengezamatwara yiswe  ‘Tabara’. Ubushinjacyaha buvuga ko izo nyandiko zarimo ko mu Rwanda Leta yicisha inzara abaturage, ikabakenesha ibambura imirima, ifunga inka, itoteza abanyepolitiki batavuga rumwe nayo, igafunga n’abanyamakuru.

Izo nyandiko Ngabonziza yita ‘imfashanyigisho’ kandi zigishaga ko mu Rwanda hari ivangura rishingiye ku moko aho ‘Abahutu’ bakora irondo bonyine kandi ngo hakiga ‘Abatutsi’ gusa.

Ngabonziza yagaragaye mu rukiko nk’umuntu wiregura avuga ko iby’uko mu Rwanda abaturage bicwa n’inzara ngo bihari kuko hari ababurara ndetse ngo muri Uganda abo yabwiraga ibya RNC ngo bamubwiraga ko bahunga inzara, bityo ati “Sindagera mu cyaro ariko hari abantu baburara, ndetse n’ubu (turi) mu rukiko hari abantu bari guhunga.”

Rukundo yemera ko yavuganye na Kayumba Nyamwasa wo muri RNC amubaza ko yaba aziranye n’abantu bo muri FDLR arabyemera ndetse ngo yagiye muri FDLR muri Congo Kinshasa agira ngo ababwire ko RNC nta rwango ibafitiye, yamazeyo icyumweru.

Urukiko rwashatse kumenya aho yakuraga amafaranga, avuga ko ikarita y’umunyamuryango wa RNC yayigurishaga amashiringi 20, 000 ya Uganda, kandi ngo Patrick Karegeya yamuhaye amadolari 250 ndetse ngo n’undi muntu wo muri RNC amuha andi madolari 500.

Urukiko rwasabye Ubushinjacyaha gutanga ibindi bimenyetso ku bindi byaha bisigaye birimo icyo gusemburira abaturage kujya mu ngabo zitemewe, gukangurira abantu kwitabira imvururu n’imidugararo, kugambirira gukora ibikorwa by’iterabwoba, inyandiko mpimbano, n’icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ubushinjacyaha bwatanze ibisobanuro kuri buri cyaha, ariko ikimenyetso ahanini kikaba ari ibyo Ngabonziza yemeye mu nyandiko mvugo yakorewe.

Ubwunganizi bwasabye Ubushinjacyaha kugaragariza urukiko  ikimenyetso simusiga cy’uko RNC Ngabonziza abereye umuyoboke yaba ari umutwe w’iterabwoba byemewe n’amategeko, no kugaragaza uko Ngabonziza yaba yaragize uruhare mu iterabwoba n’uburyo inyandiko yakwirakwije zateje imidugarararo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Ngabonziza yakoreye umutwe wa RNC ufitanye ubufatanye na FDLR ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba, buvuga ko kugira ngo RNC ifatwe nk’umutwe w’iterabwoba urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bidasaba icyemezo cy’urukiko.

Ubwunganizi ntibwanyuzwe n’ibisobanuro by’Ubushinjacyaha ku kimenyetso simusiga cyerekana ko RNC ari umutwe w’iterabwoba ariko bunavuga ko Ngabonziza nta kimenyetso kigaragaza ko yagize uruhare mu iterabwoba ngo kuko icyaha ni gatozi, ndetse buvuga ko inyandiko Ngabonziza yakwirakwije nta kigaragaza ko zateje imidugararo.

Ubushinjacyaha bwahanganye n’Ubwunganizi ku gusobanura uko ibyo byaha bivugwa mu ngingo zimwe na zimwe z’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda nk’iya 461, iya 462, iya 466 ndetse n’ibyo ingingo ya 20 y’Itegeko Nshinga.

Gusa Ubushinjacyaha bwashinje Me Kabanda Viateur wunganira Ngabonziza kumukingira ikibaba amuhanaguraho ibyaha kandi nyirubwite abyemera, gusa ibyo urukiko rwabyimye agaciro ngo kuko biri mu nshingano z’umwunganizi.

Agashya mu rukiko n’uko  Me Viateur yatanze urugero ku nteko iburanisha aho yabazaga Perezida w’urukiko ati “Nkawe ukoze icyaha uri kumwe n’abantu b’inshuti zawe icyo cyaha bakibazwa.”

Icyo kibazo cyafashwe nk’imvugo isuzugura Inteko iburanisha, maze Maj Hategekimana Bernard yihaniza bikomeye Me Viateur kutazongera guhirahira akoresha imvugo nk’iyo ngo kuko Inteko iburanisha idatangwaho urugero ari nayo mpamvu iba iri imbere.

Uku kwihanangirizwa mu mvugo ikarishye ya Perezida w’urukiko kwanakorewe Ubushinjacyaha, ubwo Lt Mukunzi ubuhagarariye, yatanga ibisobanuro ku ruhare rwa Ngabonziza mu iterabwoba nk’uko yari abisabwe n’urukiko agasha kugaragaza ko hari uruhande urukiko rubogamiyeho.

Gusa nyuma yo kwihanangirizwa, yaba Me Kabanda Viateur wunganira Ngabonziza na Lt Mukunzi uhagarariye Ubushinjacyaha bwa Gisirikare mu rubanza, bose bakomeje kuburana basaba n’imbabazi ku magambo bari bamaze kuvuga.

Me Viateur wunganira Ngabonziza

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMu isubukurwa ry’iburanisha mu rubanza rwitirirwa Lt Joel Mutabazi na bagenzi be 15 baregwa n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare ibyaha bikomeye by’iterabwoba n’ibindi biganisha ku kugirira nabi ubutegetsi buriho, kuri uyu wa gatatu Ngabonziza JMV n’abamwunganira bahanganye bikomeye n’Ubushinjacyaha mu mukino w’amagambo yo gushinja no gushinjurana. Ngabonziza Jean Marie Vianney, Aminadab na...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE