Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’abasirikare bakuru riteganijwe uyu munsi
Coloneli Tom Byabagamba n’Umunganizi we mu mategeko, Me. Valerie Musoni (Ifoto/ububiko)
Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa rya Brig. General Frank Rusagara, Colonel Tom Byabagamba na sergeant Kabayiza ruteganijwe uyu munsi nyuma ya saa sita.
Muri uru rubanza, Col.Tom Byabagamba ukiri mu gisirikare cy’u Rwanda umaze ukwezi kurenga afunze, arashinjwa kuvuga ko FDLR atari ikibazo k’u Rwanda mu gihe amahanga afata uyu mutwe nk’umutwe w’iterabwoba.
Col. Tom Byabagamba ngo ashinjwa kuba yarivugiye mu magambo ye ko FDLR atari ikibazo k’u Rwanda.
Ubwo yitabaga urukiko rw’ibanze rwa Gisirikare i Nyamirambo mu mpera z’icyumweru twashoje aburana ku ifungwa n’ifungurwa, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko Col. Tom Byabagamba yivugiye ko FDLR atari umutwe w’iterabwoba mu gihe n’amahanga abizi neza ko FDLR igamije kugirira nabi Abanyarwanda ariko umwunganizi we, Me. Musoni Valerie, yavuze ko bitari bikwiye ko Col. Tom asuzugura ingabo z’u Rwanda nawe arimo avuga ko FDLR nta kibazo iteye ko u Rwanda rurajwe inshinga n’iterambere.
Umushinjacyaha wa gisirikare Nzakamwita yagize ati; “N’amahanga arabizi neza ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba ugamije kugirira nabi Abanyarwanda ariko Col. Tom Byabagamba we arawushima.”
Nk’uko ubushinjacyaha bwakomeje bubivuga ngo Col. Tom Byabagamba ngo yagiye agaragaza guhinduka mu mikorere ye ndetse ahamagarwa n’Ubuyobozi bw’ingabo kenshi agirwa inama ko yareka gukomeza kwifatanya n’umuvandimwe we Himbara David usebya u Rwanda ariko Col. Tom Byabagamba akomeza kwinangira.
Col. Tom Byabagamba ngo yanakomeje kwijandika mu bikorwa byo kwamamaza nkana ibihuha agomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho nk’uko ubushijacyaha bwakomeje bubivuga.
Ibi ngo bigaragarira mu magambo Col. Tom Byabagamba yagiye abwira bamwe mu basirikare bakuru bo mu rwego rwa Jenerali (Generals).
Amwe muri aya magambo ngo ni aho yavuze ati ” Nta kintu gishobora kurusha kuba kibi ku buzima bw’abantu kurusha intambara, nta n’igitera intambara kurusha akarengane no kutisanzura muri politiki”.
Umushinjacyaha yavuze ko Colonel Byabagamba yashakaga kumvikanisha ko mu Rwanda hari akarengane.
Col. Tom Byabagamba kandi ngo yoherezaga abantu ubutumwa bugufi akoresheje telefoni igendanwa avuga nabi ubutegetsi aho yavuze ko abayobozi batagirira imbabazi abagore n’abana kenshi bigaragaza ko badahangayikishijwe n’ubuzima bw’abaturage bayobora.
Ibi byose ngo Col. Tom Byabagamba yari yabikuye mu nyandiko yari yasohotse kuri interineti kuri rumwe mu rubuga rwandika rusebya Leta y’u Rwanda”.
Nk’uko ubushinjacyaha bwakomeje bubivuga ngo amaze kubona ibi ngo ntabwo Col. Byabagamba yigeze agira ubushake bwo kunyomoza ibyavugwaga k’u Rwanda byose nk’umuyobozi ahubwo agenda agaragaza ko mu Rwanda hari akarengane ko nta bwisanzure bwa politiki buhari.
Col. Tom Byabagamba yisobanura imbere y’urukiko ku byo ashinjwa, yavuze ko kugeza na n’ubu atarigera abona inyandiko z’ibyo aregwa.
Yisobanura ku cyaha cyo kwamamaza ibihuha nkana agamije kugomesha abaturage no kubangisha ubutegetsi buriho, Col. Tom Byabagamba yagize ati ” Ibihuha bavuga namamaje ntabyo bigeze bavuga ntabwo bavuga aho nabyamamarije n’igihe nabikoreye none nabivugaho iki ? ”.
Abajijwe ku magambo ubushinjacyaha buvuga ko yagiye yohereza akoresheje telefone igendanwa , Col. Tom Byabagamba yavuze ko atibuka niba hari amagambo yohereje.
Asubiza ku magambo yasomye kuri rumwe mu rubuga rwandika rusebya Leta y’u Rwanda , Col. Tom Byabagamba yavuze ko inyandiko bamurega atari we wayanditse ati ” Ni igitabo nasomye kandi mugishatse mwakibona.”
Col. Tom Byabagamba avuga ku gukorana n’umuvandimwe we Himbara David, yavuze ko ntacyo ajya akorana na Himbara.
Me. Musoni Valerie wunganira Col. Tom Byabagamba mu mategeko yasubije ku bijyanye n’inyandiko ubushinjacyaha burega Col. Tom aho yavuze ko iyi nyandiko atari iya Col. Tom Byabagamba kandi ko n’abandi bose bayisoma.
Yagize ati “Inyandiko Col. Tom Byabagamba aregwa uwayanditse arahari. Uko Col. Tom Byabagamba yasomye inyandiko ni nk’uko natwe tuyisoma ahubwo sinzi impamvu yitirirwa Col. Tom”!
Ku bijyanye n’uko Col. Tom Byabagamba yavuze ko FDLR atari ikibazo k’u Rwanda, Me. Musoni yabajije ubushinjacyaha niba bwarifuzaga ko Col. Tom Byabagamba asuzugura ingabo z’u Rwanda nawe arimo nk’umusirikare mukuru.
Me. Musoni ati “Nizera ko ingabo z’u Rwanda ari ingabo zikomeye cyane ntabwo FDLR yazinesha kuvuga ko FDLR atari ikibazo k’u Rwanda ntabwo ari ukuyishima.”
Me. Musoni yavuze ko ubu u Rwanda rurajwe inshinga n’iterambere no kuzamura uburezi n’ibindi.
Col. Tom Byabagamba, Brig. Gen Rusagara Frank, na Sergeant Kabayiza Francois bose bakurikiranweho ibyaha byo kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha ubutegetsi buriho abaturage, gukora ibikorwa bigamije gusebya igihugu ndetse no gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko aho icyaha cyo gutunga imbunda kiregwa Brig. Gen Frank Rusagara wenyine.
Mbese nuko bimeze?
Byagiye ahagaragara noneho, kuvugana numuvandimwe wawe utavuga rumwe na leta ni cyaha gihanwa namategeko?
Iyo FDLR iba ikibazo ntabwo Ambassador Andrew Young yakabaye avuga ko u Rwanda arigihugu yashoramo imari ndetse akanarereramo abana be kubera gifite umutekano. Iyo FDLR iba ikibazo ku Rwanda ntabwo RDF yakabaye yohereza abasilikali ibihumbi nibihumbi mubutumwa bwokurinda umutekano kwisi. Doesn’t make sense.
Ubu se wajya Afghanistan ukavuga ngo Taliban ntabwo ari ikibazo?
Ariko ubu mubona ibi bizahereza he? Biteye iseseme !!!!Mbega ibirego? Ariko uwanyereka Kagame nkamubaza ikibazo kimwe! Cg yangira nkuko asubiza abanyamakuru, akambwira kw’iterambere n’abagore, maze yagera kuri FDLR akitsa ijwi ngo yishe one miliyoni pipoooo,….kandi we amaze kwica izirenga 10…yarangije no kwica IGIHANGO. ,ubu ari kuri ”RUCUNCU ya 2”.
Egoo, ngo Tom yavuganye nande? Murumuna we?? none se yavugana nande?? Cg abashinjabyaha baraturubuye nka shebuja??!!!
Mana tabara urwanda!!