Umwe mu basivili bareganwa na Lt Joel Mutabazi yabwiye urukiko ko yafunzwe ibyumweru 2 ahagaze amara n’ibindi 2 yicaye
Ubwo iburanisha mu rubanza ruregwamo Lieutenant Joel Mutabazi na bagenzi be ryasubukurwaga kuri uyu wa mbere mu rukiko rukuru rwa gisirikare I Kanombe, Iburanisha ryibanze ku basivili 2 bigaga muri Kaminuza Nkuru y’Urwanda aribo Cyprien Nibishaka na Jean de Dieu Nizigiyeyo .
Uwitwa Cyprien Nibishaka yabwiye urukiko ko nta bukangurambaga yakoze kuri bagenzi be 7 biganaga ashaka kubinjiza muri RNC , ndetse ngo nta n’uwo yohereje muri FDLR, nyamara we ashinjwa kuba nyirabayazana wo kuba 7 biganaga bafunze.
Urukiko rwamusomeye byinshi ku bikubiye mu nyandikomvugo z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha ku birego bye birimo kugambanira ubutegetsi buriho, ariko iyi nyandikomvugo yasobanuye ko yumva bihabanye n’ibyo yavuze mu rukiko, ndetse ngo inyandikomvugo urukiko rwashingiyeho ntayemera.
Abajijwe aho ahera ahakana ibyo yasomewe, yasobanuye ibye ahereye ku buryo yita ko yashimuswemo i Butare ku itari 07/10/2013 ahagana sa cyenda z’amanywa, atwarwa mu modoka y’ibirahure bitabona maze yerekezwa mu kazu gato cyane , aho avuga yamazemo ibyumweru bibiri ahagaze gusa, nyuma aza kwimurirwa mu kandi kazu yashoboraga kwicaramo gusa.
Yakomeje avuga ati ‘Reba nawe kumara ibyumweru bibiri uhagaze, nyuma ukongera ukamara ibyumweru bindi bibiri wicaye’.
Muri utwo tuzu, Cyprien Nibishaka yavuze ko ariho yakurwaga n’abamubazaga yavuze ko atibuka neza, ngo yakwanga gusubiza ngo bakamukubita, aho avuga ko baje no kumuvuna intoki, ndetse nanubu ngo ziracyarwaye.
Abunganizi be mu mategeko Me Leandre Byusa na Me Sad bavuga ko amategeko y’uRwanda yemerera umwenegihugu uburenganzira bwo kuba ahantu hadafite ingaruka ku buzima bwe, bityo ngo bakurikije ibyo uwo bunganira abwira urukiko, ngo yabajijwe mu buryo butamuha uburenganzira bwo gusubiza mu mutuzo.Basaba urukiko guha agaciro ibyo avugira imbere yarwo.
Urukiko rukavuga ko abo banyamategeko bafata uregwa nk’aho yari atuye muri gereza kandi ngo yari afunzwe. Ruvuga ko nta bimenyetso bituruka kwa muganga byemeza ko Nibishaka ari kwivuza kubera iyicarubozo yakorewe muri gereza.
Bitandukanye n’ibyasobanuwe na Cyprien Nibishaka, mugenzi we Jean De Dieu Nizigiyeyo yumvikanye amushinja ko yamukanguriye kujya muri RNC, ashaka kumwohereza muri FDLR,bafunguza compte muri BK-Musanze ubushinjacyaha buvuga ko yagombaga kujya inyuzwaho inkunga ya RNC ndetse ngo anamuha ibaruwa yo gushyira JMV Ngabonziza muri Uganda ngo abasabire imyitozo ya gisirikare muri FDLR.
Lt Mutabazi wari mu barindaga umukuru w’igihugu na bagenzi be 15 bari mu maboko y’ubutabera, bakurikiranweho ho ibyaha birimo gukorana n’imitwe nka RNC na FDLR, ndetse no gushaka kwivugana umukuru w’igihugu.
Rabbi Malo Umucunguzi – imirasire.com