Image result for kigeli v

Urukiko rurangije rwemeje ko umugogo w’umwami Kigeli V uzatabarizwa mu Rwanda, ibyo bije bikulikira Urukiko rwo muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwatangiye kumva ubuhamya bw’abavandimwe b’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, mbere y’uko rufata umwanzuro ntakuka w’ahazatabarizwa umugogo we. Bikaba byemejwe ko azatabarizwa mu Rwanda nubwo bwose abavandimwe b’umwami bari bamaze iminsi bitana bamwana, urukiko ruhisemo ko asubira mu gihugu cye akaba ariho atabarizwa dore ko yari akinafite ibyangombwa bivuga ko ari umunyarwanda.

Nyuma y’itanga ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ryabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016 mu Mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia, abavandimwe be n’abo babanaga bakomeje kutumvikana ku hantu azatabarizwa hagati y’aho yabaga muri Amerika no mu Rwanda akomokamo.

Uwari Umujyanama wa Kigeli V, Boniface Benzinge, yashimangiye ko Umwami yasize avuze ko atazatabarizwa mu Rwanda, mu gihe abo mu muryango w’Umwami uhagarariwe na Christine Mukabayojo bahakanaga iby’uko yanze kuzatabarizwa mu Rwanda.

Uku kutumvikana kwatumye hitabazwa urukiko rwo muri Leta ya Virginia ngo rufate umwanzuro ku hazatabarizwa umugogo w’umwami.

Bityo rero dukomeje gukurikiranira hafi inkuru zikurikira turazibagezaho.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/king-v.jpg?fit=698%2C400&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/01/king-v.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUrukiko rurangije rwemeje ko umugogo w'umwami Kigeli V uzatabarizwa mu Rwanda, ibyo bije bikulikira Urukiko rwo muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwatangiye kumva ubuhamya bw’abavandimwe b’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, mbere y’uko rufata umwanzuro ntakuka w’ahazatabarizwa umugogo we. Bikaba byemejwe ko azatabarizwa mu Rwanda nubwo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE