Umwaka urangiye Kagame ashaka umutima n’ukuboko ku Mwami
Umwaka 2016 ntabwo wari woroheye abanyarwanda bose muri rusange, ukuyeho inzara yamaze abantu mu turere hafi yatwose tugize u Rwanda, habaye inpfu zitunguranye ariko zidatangaje. Urupfu rwu muherwe Rwigara Assinapol bivuganye ndetse bategeka umuryango we kwisenyera inzu Rwigara yubakiye imyaka nimyaniko byashegeshe abanyarwanda benshi ariko ku muryango wa Rwigara Assinapol nagahuma munwa.
Umwaka kandi urangiye umuherwe Makuza Bertha bakunda kwita Rwanda foam , nawe inkotanyi zimwivuganye maze zitekinikako yafpuye urupfu rutunguranye. Nyamara uwo munsi Makuza yiriwe ntakibazo afite ariko nyuma yokumuha utuzi ntiyongeye kubona izuba. Nyirayabazana y’urupfu rwa Makuza n’inzu abanyarwanda bazi nka Peace Plaza , iyo nzu yubatswe kukayabo k’inkotanyi zirangaje imbere na Paul Kagame. Abantu bose baziko Makuza yari agakingirizo
Kagame ntabwo ahitana abaherwe gusa, abafite amasambu ashaka kwambura kugirango ahakorere inyungu ze zubucuruzi, abo arabica, nta muntu ufite umutekano mu Rwanda. Umunyamategeko(Avoka)witwa Nzamwita Ntabwoba Toy yarashwe na Polisi ahasiga ubuzima, polisi mugutekinika kwayo ivugako yahagaritswe ngo aranga hafi ya Rond Point ya Kacyiru ahazwi nka KBC, atwaye imodoka. Nyunvira nawe polisi yigishwa kurasa aho kurinda abantu.
Mugihe amarira yabanyarwanda atarahanagurwa kubera urupfu rwa Toy Nzamwita, polisi yongeye kurasa umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa SAAB ku wa Gatandatu ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo. Ahantu hamwe yarasiye Nzamwita Toy.
Niko u Rwanda rwa Kagame rumeze, kwica umuntu bisigaye byoroha kurusha kwica inkoko cyangwa irindi tungo. Nyamara amahanga akomeje kubeshwa ko u rwanda rutera imbere nyuma yo kwisasira imbaga yabantu batagira ingano.
Indi nkuru ubu nuko abapfumu baturutse muri Benin baburiye Kagame ngo kugirango azasazire ku butegetsi agomba kwica umwami Kigeli akamukuramo umutima n’ukuboko kwiburyo. Ninako byagenze umwami wu Rwanda Kigeli V yaratanze mumpera z’uyumwaka nyamara amakuru inyeyeri ifite kandi yizerwa nuko yaba yarahawe utuzi kumabwiriza ya Kagame Paul.
Ibyo byemezwa n’ukuntu nyuma yurupfu rwu Mwami Leta ya Kigali yashatse kwiba umurambo, bimaze kubananira ubu bakodesheje abanyamategeko bahenze kw’isi ngo Umurambo w’umwami ugarurwe mu Rwanda maze Kagame abone ibice byumubiri w’umwami maze abikoreshe ibyo abapfume ba Benin bamubwiye.
None Kagame ko yanze gucyura Umwami kuva Inkotanyi zafata ubutegetsi ubu impuhwe nurukundo afitiye umurambo w’umwami si zampuhwe za BIHEHE?
Nyamara na Habyarimana yarafite abapfume bo kwa Mobutu nahandi, ibyo ntibyabujije Inkotanyi kumurasa bikavamo imbarutso ya genocide yakorewe abatutsi. Amateka nigitangaza asubirinamo. Kagame nawe iminsi irabaze, tubitege amaso.
Padri wacu Thomas NAHIMANA na mwe mwese Abataripfana aho mwaba muri hose kuri iyi si ya Nyagasani mbaramukije mbifuriza Umwaka mushya muhire wa 2017 n’imigisha itagabanyije ituruka ku Mwami n’Umucunguzi wacu Yesu Kristo.
Umugambi abataripfana bafashe wo gutaha bakajya gukorera politiki imbere mu gihugu ni uwo gushimwa cyane no gushyigikirwa na buri wese wifuriza abanyarwanda Ubwiyunge nyakuri (Genuine social reconciliation), isanamitima rirambye (definitive psychological healing), n’iterambere risaranganijwe (risangiwe na bose – equitable socio-economic development).
Nk’umunyarwanda w’inararibonye kandi wahisemo gutanga inkunga yanjye nyinyujije muri “Civil Society Activism” mboneyeho umwanya wo gushishikariza abanyarwanda bose biyita aba “Politicians”, nk’uko bigaragazwa n’amashyaka y’uruhuri (mushrooming so-called political orgnisations) akomeje kugenda avukira hanze y’u Rwanda, na twe abanyarwanda tuba hanze (mu buhungiro) tukaba tuyafata nka “opposition political organisations/parties”:
Abayobozi bayo mashyaka bose basabwe kugera ikirenge cyabo mu cya Padri Thomas Nahimana, bose bagatahira mu Rwanda icyarimwe, bakajya kwandikishayo ayo mashayaka yabo, kugirango haboneke opposition nyayo (genuine opposition), itandukanye na ziriya zindi za “RPF proxies” (udukingirizo twa RPF), bitarenze Werurwe 2017, kuko n’ubundi politike nyayo izabohoza u Rwanda n’Abanyarwanda igomba gukorerwa mu Rwanda imbere,ntabwo abanyapolitiki u Rwanda rukeneye kugirango ruve ku ngoyi ya RPF rumazemo imyaka irenze 20 ari abirirwa badushyushya imitwe (baducunga mu bigare – wheelchairs) bibereye muri za Scandinavia, European Union, U.S.A, U.K, Canada, n’ahandi hose, dore ko byatangiye kugaragara ko mu gihe twebwe (bamwe) intambara ya 1990-1994 yatuvanye mu byacu, mwebwe (abandi) yabashubije mu byanyu iyo za Europe, U.S.A, Canada, n’ahandi nk’aho.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, ntabwo Politiki izabohoza u Rwanda ari iy’ibi bipindi by’abirirwa badushyushya imitwe kuri internet, haba kuri za blogs zitandukanye cyangwa se kuri za Radios zumvikanira kuri internet, zirirwa ziyobya uburari.
Tuzi neza ko abenshi muri aba twita abanyapolitiki, bakorera hanze y’u Rwanda, kandi kugeza ubu bakaba bakomeje kuduhamiriza ko bari muri opposition, abenshi muri bo babaye muri Government ya RPF, kuva aho ifatiye ubutegetsi mu Rwanda muri Nyakanga 1994.
Kubera impamvu zitandukanye, aba banyapolitiki bahoze ari abambari ba RPF bagiye bava mu Rwanda bagenda badusanga aho twari twarabahungiye, hirya no hino kuri uyu mugabane w’isi. Bahageze icyo bikora baturushije ubugabo kuko aribo batinyutse gushinga ibyo ubu twita amashyaka ya opposition akorera mu buhingiro. Rwose kuri iyi ngingo, amashyi n’impundu ni ibyabo pe (nibo babikwiriye)!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
None rero burya ngo “amaherezo y’inzira ni mu nzu”, kandi ngo “Uwakozeyo arangirizamo ukuboko”: igihe kirageze ko amashyaka yose ya opposition ajya gukorera politiki mu Rwanda,kugirango amatora ya 2017 azorohere abanyarwanda bamaze kwicwa n’intimba kubera ingoyi y’ubukene nihahamuka bamaze imyaka irenze 20 bafungiwemo na RPF.
Amashyaka yose ya opposition naramuka agereye mu Rwanda icyarimwe, bitarenze Werurwe 2017 kugirango ashobore kwiyandikisha kuzapinganirirwa mu matora ya Prezida wa republika muri Kanama 2017, “liberation” struggle izaba irangiye, kandi hazaba habayeho “Social revolution” izahindura amateka y’u Rwanda ubuziraherezo, kandi u Rwanda ruzaba rubaye urwa mbere mu mateka y’isi, ruzaba rushoboye guhirika ingoma y’igitugu, bikozwe n’abaturage ubwabo, kandi nta maraso y’umuntu n’umwe agombye kumeneka.
Banyarwanda , Banyarwandakazi, tuzi neza ko abenshi muri aba ba nya Politiki bivugira ko bari muri opposition, rwose babaye mu butegetsi bwa RPF, kandi kugeza ubu abenshi muri bo tuzi neza ko nta n’umwe RPF yaba itunga agatoki ngo ni “umu -jenocidaire”, ubwo rero ntabwo byumvikana impamvu batajya gukorera politics mu Rwanda, ngo baharanire impinduka muri aya matora ya 2017.
Uwo twumva adakwiriye kujyayo (mu Rwanda) kuko byaba ari ukwiyahura ni nka General Faustin Kayumba Nyamwasa, kimwe n’undi wese bizwi ko yakatiwe “in absentia” n’ubucamanza bwa RPF, aha twavuga nk’abayobozi bamwe na bamwe ba RNC , ndetse n’aba FDLR…
Abandi mwese muzi ko ntacyo RPF ibashinja (uretse kwigumura), nimumanukane na Padiri Thomas Nahimana,mujye guha rubanda nyamwinsi (Rwandan common peoples) amahirwe (opportunity) yo kwibohora ingoyi ya RPF nta maraso agobye kumeneka.
Kwibohoza “is now or never”. Nyuma ya Kanama 2017 nta “so-called oppositon politics” zizaba zigikenewe mu buhungiro (hanze y’u Rwanda), cyane cyane ziramutse zikomeje gukorwa n’amashyaka ariho ubu hanze y’u Rwanda, yiyita ko ari muri opposition.
Bavandimwe, njye uko niko mbibona, kuko burya ngo “izabwagura ibihumye uyibona ikibwegetse”, kandi na none ngo “akaburiye mw’isiza ntikaboneka mw’isakara”.
Umwaka wa 2017 uzatuzanire ibyiza byose twifuza gusangira n’abacu turi mu Rwatubyaye.
Inararibonye Albert GIRANEZA