Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda buratangaza ko Prof. James McWha wari umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda yanditse asaba ko azahagarika aka kazi muri Kanama 2015 kubera impamvu z’uburwayi.

James-McWha

Dr. Paul Davenport, umuyobozi w’inama nkuru ya Kaminuza y’u Rwanda wanakiriye ibahasha ya Prof.McWha avuga ko mu gihe cy’imyaka ibiri uyu mugabo (McWha)amaze ayobora iyi kaminuza yagaragaje umutima w’urukundo no kwitangira akazi ke katari koroshye nabusa.

Ati “Ndizera ko uwo murava ku kazi azawukomeza kugera umunsi wa nyuma avuye mu biro bye. Hari byinshi bigihari byo gukora mu kubaka Kaminuza y’u Rwanda.”

Prof. McWha avuga ko yishimiye kuyobora gahunda yo gushyiraho Kaminuza imwe y’u Rwanda, ifitiye akamaro kanini Abanyarwanda n’igihugu muri rusange kuko abayirangizamo aribo bayobozi b’ejo hazaza h’u Rwanda.

Ati “Intumbero ya Kaminuza yo guteza imbere ubushakashatsi izatuma habaho ubumenyi bushya bukenewe kugira ngo imibereho n’ubukungu igihugu kifuza bibashe kugerwaho…,

…Kaminuza y’u Rwanda ni kimwe mu bigaragaza iterambere ry’uburezi muri Afurika kandi nishimiye kuba nararigizemo uruhare.”

Pudence Rubingisa, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’imari muri Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko igenda rya Prof. McWha ryatewe n’uburwayi bumukomereye, gusa ngo rikaba rinahurirana n’uko amasezerano ye yari kuzarangira mu kwezi k’Ukwakira 2015.

Ati “Tugiye gutangira gushakisha uwamusimbura,…mu gihe gisigaye azaba amumenyereza ubundi abone kugenda.”

Professor McWha bivugwa ko arwaye amaso yatangiye kuyobora Kaminuza y’u Rwanda nshya ihuriweho n’amashuri (colleges) atandatu mu gihe cy’inzibacyuho kuva muri Kanama 2013.

Mu nshingano zikomeye yari afite kandi zimwe zisa n’izirimo kugenda zishinga imizi harimo amashuri makuru na Kaminuza za Leta muri Kaminuza imwe, ubu ifte amashuri ayishamikiyeho atandatu n’abanyeshuri basaga ibihumbi 32.

Yagombaga kandi kongera ireme ry’uburezi butangwa muri za kaminuza, gushyiraho uburyo bumwe bwo kwakira abanyeshuri no kugenzura imyigire yabo, gukurikirana no guteza imbere imyigishirize n’abarimu, gushyiraho ingengo y’imari imwe, gushimangira imiyoborere myiza muri za kaminuza n’ibindi.

James Alexander McWha ni inzobere mu binyabuzima yavukiye mu gihugu cya Irland, yamaze igihe kinini yigisha anakora ibijyanye na ‘Administration’ muri Kaminuza zo muri New Zealand, Northern Ireland na Australia aha ari naho yari atuye mbere yo kuza gukorera mu Rwanda. Mu kwa gatandatu 2012 yasezeye ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru muri University of Adelaide Kaminuza ya Leta iri mu majyepfo ya Australia yari abereye umuyobozi wungirije. Mu kwa 10/2013 yahise aza kuba umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda abisabwe n’u Rwanda.

Prof James McWha asize Kaminuza y'u Rwanda na Polisi y'u Rwanda basinye amasezerano y'ubufatanye bashyizeho umukono kuwa 24 Gashyantare 2015

UMUSEKE.RW

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUbuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda buratangaza ko Prof. James McWha wari umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda yanditse asaba ko azahagarika aka kazi muri Kanama 2015 kubera impamvu z’uburwayi. Dr. Paul Davenport, umuyobozi w’inama nkuru ya Kaminuza y’u Rwanda wanakiriye ibahasha ya Prof.McWha avuga ko mu gihe cy’imyaka ibiri uyu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE