Mu mirwano yashyamiranyije ingabo za FDRL n’ingabo za Monusco ifatanyije n’ingabo za Kongo (FARDC) yabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Werurwe 2014, umwe mu bakoloneli ba FDRL yaguye muri iki gitero bituma ingabo za FDRL zikubitwa inshuro zihungira mu mashyamba ya Karengera.

 

Nyuma y’uko Perezida Kabila yiyemeje gushyira mu bikorwa amasezerano y’Addis Abeba yiswe “Peace, Security and Cooperation Framework for the DRC” yo kurwananya imitwe yitwaje intwaro muri Kongo, ku wa 9 Werurwe 2014, nkuko bitangazwa na Col Félix-P. Basse, FARDC ifatanyije na Monusco batangiye kugaba ibitero kuri FDLR.

Iyi mirwano yatumye haboneka inkomere zitandukanye za FDRL

Amakuru dukesha RFI aravuga ko mu bitero byabaye ejo byaguyemo Col. Pacifique Ntawunguka alias Omega, wari umuyobozi wa operasiyo mu karere ka Kivu y’amajyaruguru.

Ibi bikaba byemezwa n’umwe mu basirikare bamurindaga wafashwe, avuga yuko abasirikare benshi batangiye guhunga kuko imirwano imeze nabi kandi nta bikoresho bihagije bafite.

Ingabo za FARDC zibifashijwemo n’ingabo zikomoka mu Buhinde ziri muri MONUSCO zagabye igitero ahitwa Kalengera mu birometero birenga 50 uvuye mu mujyi wa Goma.

Iyi mirwano yamaze isaha imwe, yumvikanyemo urusaku rw’amasasu aho FDLR bivugwa ko yakoreshaga imbunda zo mu bwoko bwa Kalashnikovs n’izindi nini, naho Monusco na FADRC bakoresha imbunda za muzinga aribyo byatumye ingabo za FDRL zitsindwa bigatuma zikwira imishwaro bakaba bahungiye muri Pariki y’ibirunga muri Congo.

Abarwanyi ba FDRL nyuma yo gutsindwa urugamba bifashe mapfubyi

Inyeshyamba za FDLR zakwiye imishwaro ziva mu birindiro byazo bikomeye, nyuma y’igitero zagabweho n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zibifashijwemo n’ingabo za MONUSCO.

Radio RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko inyeshyamba za FDLR zataye bimwe mu bikoresho byazo by’ingenzi birimo n’intwaro, hari hamwe n’ibindi bikoresho by’itumanaho.

Umuyobozi w’ingabo za MONUSCO, Martin Kobler asaba ko FDLR yemera gushyira intwaro hasi, byananirana hagakomeza gukoreshwa ingufu.

Kugeza magingo abaguye ku rugamba n’inkomere zarwo ku mpande zombi ntizirashyirwa ahagaragara.

Alphonse Munyankindi – Imirasire.com