Umuvugizi Mushya wa RDF avuka Iremera Ku Giporoso
Lt. Col. Rene Ngendahimana yagizwe umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Rene ukomoka Iremera ku giporoso yinjiye igisilikare muri 1994 amaze kubohozwa n’inkotanyi.
Arangije amahugurwa Igabiro yajanywe na Nzabamwita wari muri DMI icyo gihe ngo amukorere hafi kuko yari arangije amategeko.
Bitewe nuko yari yarize amategeko yajanywe gukorera hafi ya Brig Gen Joseph Nzabamwita muri deparitema y’iperereza, kuko abasilikare benshi baturutse hanze batari bazi neza kwisobanulira igifaransa. Yakomeje gukorera akazi ke hafi ya Nzabamwita kugeza aho agiriwe 2Lt, yaje gukomeza azamurwa kubera kumvira agakola icyo bamutegetse cyaba ikibi cyangwa ikiza. Rene Ngendahimana akanakurikirana gashiki ke nyina, ndetse na se batuye I remera, kimwe na Vicent Biruta ubwo inkotanyi zasohokaga CND zerekeza I remera umuryango wa Ngendahimana wabashije kurokoka vuba.
Igihe Joseph Nzabamwita yoherezwaga muri auditorat Militaire kuyiyobora yajanye Rene Ngendahimana, ahantu hose yahindurirwaga akajana nawe ndetse agakora akazi ke nkuko abitegetswe na Nzabamwita.
Rene Ngendahimana ntabwo yigeze ajanwa ku ntambara, intambara yakoze niyo amagambo nokwandika amadosiye, abaye umwe mu basilikare binjiye igisilikare intambara irangiye ugizwe umuvugizi w’ingabo.
Nyuma y’uko Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, wari usanzwe ari umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda (RDF) , agizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), ubu Ingabo z’u Rwanda, zahawe umuvugizi mushya, Lt.Col. Rene Ngendahimana, wari usanzwe ari umuvugizi wungirije wazo.
Lt. Col. Ngendahimana wigeze kuba umuvugizi w’agateganyo w’ingabo z’u Rwanda, asimbuye Brig. Gen. Joseph Nzabamwita.
Nkuko yakomeje gukora ibyo abwiwe ntagihindutse nukuzaja asoma ibyo ategetswe, dore ko ahawe uyu mwanya mu bihe u Rwanda ruterwa hakabura ibisonuro.