Umutwe wa M23 ngo waba urimo uragerageza kongera kwisuganyiriza mu Rwanda na Uganda – Raporo ya Loni
Ku mpapuro umutwe wa M23 wararangiye kuva wakubitwa inshuro n’umutwe udasanzwe w’ingabo za Monusco zifatanyije na FARDC, mu ntangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo 2013. Gusa, amakuru atandukanye harimo raporo ikiri ibanga ya Loni aravuga ko uyu mutwe waba urimo uragerageza kwongera kwisuganya ushaka abarwanyi bashya mu Rwanda no muri Uganda, aho abayobozi bawo bahungiye.
Raporo ya nyuma y’itsinda ry’impuguke za Loni kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nayo ikiri ibanga ariko Reuters yabashije kubonera kopi, iremeza ko M23 itahawe gusa inkunga na leta y’u Rwanda mu bitero biheruka bya FARDC ifashijwe na brigade ya Loni, ahubwo ngo yakomeje no gushakirwa abarwanyi mu Rwanda na nyuma yo gutsindwa kwayo ku rugamba.
- Rumwe mu rubyiruko rwiteguraga kwinjira mu gisirikare cya M23 mu kigo cya Rumangabo / Ifoto: internet
Benshi mu badipolomate baturuka mu Burayi baganiriye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, basobanura ko batatungurwa n’ibyo birego biri muri iyi raporo y’impuguke za Loni kuko ngo u Rwanda rutigeze rwemera ku mugaragaro ko rurekeye aho gufasha mu buryo bwose umutwe wa M23 nk’uko umwe muri aba badipolomate ukorera I Kinshasa yakomeje avuga. Avuga ko n’ubwo ubufasha bwa Kigali ku mutwe wa M23 bwagabanyutse kubera igitutu cy’amahanga n’igikorwa cya gisirikare cyo kurwanya uyu mutwe, bukiriho.
Ese ibishinjwa u Rwanda byaba ari ibinyoma?
Umuvugizi wa leta ya Congo, Lambert Mende, ku ruhande rwe avuga ko iyi raporo ije yemeza ibyo bakunze kuvuga, mu gihe ku ruhande rw’abadipolomate b’Abanyarwanda bo bavuga ko ibivugwa byose ari ibinyoma bidafite ishingiro.
Ku rubuga rwe rwa Twitter, Bwana Olivier Nduhungirehe wungirije uhagarariye u Rwanda mu Kanama k’Umutekano ka Loni, kuri iki kibazo cy’uko u Rwanda rukomeje gufasha M23, hari icyo yatangaje ahubwo ku gisirikare cya Congo, FARDC.
Kuri we, ngo igisirikare cya Congo ahubwo nicyo gikomeje kuba muri bamwe mu bakora ibyaha byo gufata ku ngufu cyane cyane bana bakiri bato.