Kabare ni musaza w’umugabekazi KANJOGERA nyina w’umwami YUHI MUSINGA. KABARE yari yavyaywe ku mugore yitwa RUJENI RWA GAHINDIRO nawe KANJOGERA akaba yavyawe na NYIRAMASHYONGOSHYONGO umusengezana wa NYIRAMAVUGO NYIRAMONGI nyina w’umwami MUTARA RWOGERA.

Kagame Paul na Kanjogera

 

KABARE yari afise n’abandi benewabo babaye abatware bakomeye nka MBANZABIGWI se w’umutware KAYONDO akaba na se wa KANKAZI muka MUSINGA nyina w’umwami RUDAHIGWA; hakaba na CYIGENZA uwo KAGAME akomokako. Kabare yabaye igihangange mu mayagwa y’Urwanda kuko umwami MIBAMBWE MUTALINDWA amaze kwicirwa ku RUCUNSHU na kabare nyene, ku mpera y’ikinjana ca 19 kugira umwishwa wiwe abe ari aba umwami yaciye amera nk’umwami kuko we na KANJOGERA nibo bahagarariye MUSINGA gushika agere mu bigero; ariho abega n’abanyiginya gushika kukwikukira bamye bashamiranye.Hari n’umugani uvugwa ingene bahora baja gusotora MUSINGA ababiligi bamurungitse i KAMEMBE i CYANGUGU kugira umhungu wiwe abe ariwe aba umwami kuko wewe yayoboka neza.

…”MUSINGA amaze gukurwa k’ubwami n’abazungu agasimburwa n’umuhungu we RUDAHIGWA, yaciriwe i Cyangugu kugira ngo abakomezaga ku muyoboka bacibwe intege n’urugendo rurerure bagombaga gukora ngo bamugereho. Ibyo ariko ntibyabujije bamwe muri bene wabo kujya kumusura.Bamwe mu Bega baziranaga n’Abanyiginya bajyaga kumushinyagurura. Umunsi umwe, RWAGATARAKA rwa RWIDEGEMBYA rwa CYIGENZA (MUSINGA yari mubyara wa RWIDEGEMBYA), wari shefu mu Kinyaga yagennye kumusura maze ajyana n’umuhutu bahuriye mu nzira yiviriye guhinga. RWAGATARAKA yabwiye uwo muhutu uko bari bubigenze bageze imbere y’uwahoze ari « Umwami Nyagasani ». Yagize ati : « Nitugerayo ndabanza muramutse. Nyuma nawe uze umuramutse uti : « Uraho MUSINGA ! Ni akubaza uwo uri we, umusubize uti : « Ndi RWABUGIRI ! ». Bageze yo bigenda uko babisezeranye. Wa muhutu yagize ati : « Uraho MUSINGA ? ». MUSINGA ati : « iii yego ! » maze amukomeza intoki agira ati : « Ariko sinkumenye ! » Wa muhutu ati : « Ndi RWABUGIRI ! » MUSINGA arahaguruka, aramuhobera cyane ati : « Mama RWANGAKUGWABIRA rwa MUGENZA ! Yooo ! Ni wowe uzutse usa utyo ? ». N’uko MUSINGA arahindukira areba RWAGATARAKA aramubwira ati : « Koko abapadiri barabivuze, ngo abapfuye bazazuka ! RWANGAKUGWABIRA wari mwiza bitangaje none akaba azutse asa atya, se sha, nka so, RWIDEGEMBYA azutse twamuhungira he ! » MUSINGA yarakomeje agira ati : « Yewe, ngicyo icyambujije kubatizwa » !