Huye: Mu muhango wo gutangiza icyumweru  cyo kurwanya Ruswa  cyatangiye kuri uyu wa gatatu  Tariki 04-09 Ukuboza 2013, Umuvunnyi mukuru Aloysie Cyanzayire yavuze ko hari imvugo zitandukanye nk’umuti w’ikaramu n’izindi zitiza umurindi icyaha cya Ruswa ndetse ngo zikwiye gucika.

Umuvunyi mukuru Cyanzayire Aloysie asanga hari imvugo zikwiye gucika kuko zitiza umurindi ruswa.

Umuvunyi mukuru Cyanzayire Aloysie asanga hari imvugo zikwiye gucika kuko zitiza umurindi ruswa.

Umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire yavuze ko iki cyumweru ngarukamwaka cyo kurwanya Ruswa cyashyizweho mu rwego rwo kumenya ububi bwayo no gufata ingamba zo kuyihashya kuko idindiza iterambere ry’igihugu.

Ati “Mu gihe twifuza iterambere nk’amazi meza, imihanda ndetse n’ibindi ntibyashoboka ruswa ihawe intebe.”

Akomeza akangurira aturage gusigasira indangagaciro zo kurwanya Ruswa zirimo kwiyubaha, ubupfura no kwanga umugayo.

Cyanzayire kandi yasabye abaturage kugirana ubufatanye n’inzego zishinzwe kurwanya ruswa kuko aribo bakwa kandi batanga ruswa ndetse ari nabo igiraho ingaruka kandi bakaba batarashishikarira gutanga amakuru ajyanye nayo.

Yagize ati “Amagambo nk’umuti w’ikaramu, amaguru ya ‘Local Defense’, kubobeza n’andi nkayo nabyo bitiza umurindi Ruswa kandi bikwiye gucika.”

Tugireyezu Venantie Minisitiri muri Perezidanse nawe wari witabiriye uyu muhango yavuze ko ingaruka za Ruswa zihutaza inyungu rusange zikikubirwa n’inyungu z’umuntu ku giti cye, ari nayo mpamvu Leta yafashe ingamba zitandukanye zo kuyirwanya.

Zimwe muri izo ngamba harimo ugushyiraho amategeko, kubaka inzego zifite ubushobozi ndetse n’ibiganiro mpaka bigamije kubaka u Rwanda rurangwamo ubunyangamugayo.

Venantie Tugireyezu, Minisitiri muri Perezidanse

Venantie Tugireyezu, Minisitiri muri Perezidanse

Umuyobozi w’Akarere ka Huye kari ku mwanya wa gatatu mu kurwanya ruswa, MuzukaEugene avuga ko biterwa n’uko abaturage basanze nta mpamvu yo kugura uburenganzira bwabo.

Ku munsi w’ejo Tariki 05 Ukuboza 2013, iki cyumweru cyo kurwanya ruswa cyahawe insanganyamatsiko igira iti “Ruswa imunga indangagaciro z’Ubunyarwanda”, giteganijwemo ibikorwa byinshi bitandukanye birimo ikizahuriza hamwe urubyiruko kuri Stade ya Kigali, i Nyamirambo ndetse n’ibindi.

Raporo y’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency international) iherutse gushyira u Rwanda mu myanya ya mbere muri Afurika mu kurwanya ruswa n’amanota 53%.

Intore ziri ku rugerero zari zitabiriye ibiganiro byo gutangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa.

Intore ziri ku rugerero zari zitabiriye ibiganiro byo gutangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa.

BIRORI Eric

Umuseke