Umutekano wa Kabila Uhangayikishije Abamurinda
Joseph Kabila: Abarinda Kabila bimuye abaturage kugirango babungebunge umutekano we
Radio Okapi dukesha iyi nkuru, iratangaza ko nibura imiryango icumi (10) ituye mu gace ka Booto imaze kwamburwa inzu yabagamo zitwawe n’abasirikare bashinzwe kurinda Perezida wa Kongo Kinshasa, Joseph Kabila, bakaba kuri uyu wa Gatandatu baramukiye mu myigaragambyo imbere y’ibiro bya Komini Ngaliema.
Aya makuru akomeza avuga ko abaturage bagiye bamburwa inzu zabo ku ngufu ari abatuye mu gace ka Booto ho muri Mfinda kari hagati y’ikigo cya gisirikare cya Tchatchi n’ikigo cy’abaganga ba Mimosa muri Komini ya Ngaliema.
Ku ruhande rwabo, aba basirikare bavuga ko bafashe ibyo bibanza bakurikije itegeko bahawe n’ababakuriye.
Umwe mu bambuwe inzu zabo yagize ati : “Ntuye kano gace, ubusanzwe mpamaze imyaka 20. Nahaguze ikibanza muri 1993. Nyuma yo kubona icyemezo cy’ubutaka, nahubatse inzu. Kugeza uyu munsi mfite icyemezo cy’iyandikishwa ry’ubu butaka nahawe mu nzira zemewe n’amategeko. Hari umusirikare wo mu barinda Perezida waje iwanjye……Bihaye ibyo bibanza”
Burugumesitiri (bourgmestre) wa Komini ya Ngaliema yakiriye iyo miryango yigaragambyaga imbere y’ibiro bye, ayisaba gutuza ariko ayizeza gukora raporo igomba kugezwa ku buyobozi bw’Intara ya Kinshasa hagashakishwa igisubizo kihuse kuri icyo kibazo.
Gusa kugeza ubu ngo iyo miryango yambuwe aho yari ituwe ikaba ntaho ifite ho kwikinga, aho irara hanze.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/umutekano-wa-kabila-uhangayikishije-abamurinda/AFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSJoseph Kabila: Abarinda Kabila bimuye abaturage kugirango babungebunge umutekano we Radio Okapi dukesha iyi nkuru, iratangaza ko nibura imiryango icumi (10) ituye mu gace ka Booto imaze kwamburwa inzu yabagamo zitwawe n’abasirikare bashinzwe kurinda Perezida wa Kongo Kinshasa, Joseph Kabila, bakaba kuri uyu wa Gatandatu baramukiye mu myigaragambyo imbere y’ibiro...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS