Umutangabuhamya wa nyuma yemeje ko nta nama itegura Jenoside yabereye kwa Bandora
Umutangabuhamya wa nyuma yavuze ko inama itegura Jenoside yakorewe Abatutsi bivugwa ko yabereye kwa Bandora Charles ntayigeze ibaho, ko ahubwo yavugiwe mu Nkiko Gacaca gusa.
Kuri uyu wa 8 Ukuboza 2014, hasojwe icyiciro cyo kumva abatangabuhamya mu rubanza Ubushinjacyaha buregamo Bandora Charles icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.
Umutangabuhamya wumviswe bwa nyuma ni Nsengiyumva Philippe wabajijwe ku nama zivugwa ko zabereye kwa Bandora mbere y’uko Abatutsi batangira kwicwa ku Ruhuha kuwa 7 Mata 1994.
Nsengiyumva wigeze gukurikiranwaho icyaha cya Jenoside hagendewe kuri iyo nama yavugwaga ko yabereye kwa Bandora ariko akaza kugirwa umwere bitewe n’uko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza ibimenyetso bishyitse, yabwiye urukiko ko iyo nama ntayigeze ibaho, ko yavugiwe muri Gacaca gusa.
Ku bindi bikorwa bigize icyaha cya Jenoside, Bandora ashinjwa nko kurema za bariyeri no kujya mu bitero byishe Abatutsi no gusahura imitungo ya bo, Nsengiyumva ntiyanyuranyije na bagenzi be bashinjuye, bavuze ko nta na kimwe bamuziho kigaragaza uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku Ruhuha.
Aha yasobanuye ko amanama yabaye yayobowe n’uwari Superefe witwaga Djuma ndetse na Mudenge wari Konsiye (Umuyobozi wa Segiteri), bakaba ari bo bategetse ishyirwaho rya za bariyeri, kandi ayo Manama ngo Bandora akaba ayarimo.
Uyu mutangabuhamya wo ku ruhande rw’Uregwa asoje iki cyiciro nyuma y’abandi basaga 10 bamubanjirije, nabo bakaba barumviswe nyuma y’abandi 11 b’Ubushinjacyaha bumviswe.
Iburanisha rizakomeza kuwa 15 Ukuboza 2014, ubwo Urukiko ruzaba ruha umwanya uruhande rw’Uregwa ngo rugire icyo ruvuga ku batangabuhamya b’Ubushinjacyaha, hakazatangira havugwa ku mutangabuhamya wabimburiye abandi.
Bandora Charles w’imyaka 60 ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Ngenda (ubu ni mu Karere ka Bugesera), akaba yarafatiwe muri Norvege, ari na ho yavanywe yoherezwa n’icyo gihugu ngo aburanishirizwe mu Rwanda.
philbert@igihe.rw