Umusirikari ukekwaho kuba uwa Kongo yiciwe mu Rwanda
Umusirikari wambaye imyenda y’igisirikari cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yishwe arashwe n’umusirikari w’u Rwanda mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 16 Kamena 2016.
Uyu musirikare yarasiwe mu Kagali ka Rukoro mu Murenge wa Rubavu Akarere ka Rubavu mu mu birindiro by’ingabo z’u Rwanda bya Rutagara.
Umuyobozi w’ikigo cya gisirikari cya Rutagara Cpt Nzabarinda Gaspard aravuga ko uwo musirikari yabonwe n’umusirikari w’u Rwanda wari ku burinzi, amubajije uwo ari araceceka, we amusabye kumanika amaboko yanga kuyamanika, ahubwo ngo ashaka kumurwanya.
Uyu musirikare nta mazina ye yabashije kumenyekana kuko ngo yinjiye ku butaka bw’u Rwanda atagira icyangobwa na kimwe.
Cpt Nzabarinda Gaspard uyobora iki kigo aragira ati “Nyuma yo kumurasa twasanze nta cyangombwa na kimwe yitwaje ku buryo kumumenyaho amakuru bigoye usibye gusa imyenda yari yambaye y’ingabo za Congo.”
Ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo hakunze gufatirwa abasirikare ba Congo bagerageza kwinjira mu Rwanda mu buryo bunyuranije n’amategeko bagasubizwa iwabo.
Soma: Umusirikare wa Congo waje mu Rwanda akurikiye inkumi yasubijwe iwabo
Umurambo w’uyu musirikare utazwi amazina ndetse n’amapeti weretswe itsinda ry’ingabo zishinzwe kugenzura impipaka ihuza ibihugu byo mu biyaga bigari EJVM, kuri uyu wa Gatanu.