Umusaza Nayinzira Jean Nepomuscène wamenyekanye cyane mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2003 ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Republika yitabye Imana kuri uyu wa 13 Kanama azize uburwayi nk’uko tubikesha itangazamakuru.

Amakuru avuga ko Nayinzira yari amaze igihe arwaye, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Kanama 2014.

Nayinzira yari atuye mu mudugudu wa Akikeza, Akagari ka Kinyaga mu murenge wa Bumbogo aho bakunze kwita mu Izindiro.

JPEG - 30 kb
Nyakwigendera Nayinzira Jean Nepomuscène

Nayinzira yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi mu 1943, akaba ariwe washinze ishyaka rya PDC mu mwaka wa 1991.

Yitabye Imama afite imyaka 70.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmusaza Nayinzira Jean Nepomuscène wamenyekanye cyane mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2003 ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Republika yitabye Imana kuri uyu wa 13 Kanama azize uburwayi nk’uko tubikesha itangazamakuru. Amakuru avuga ko Nayinzira yari amaze igihe arwaye, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 13...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE