Hambere umuryango wa Rwigara Asinapolo waraye uhatwa ibibazo naho Himbara yaririye muri Congress

Abasilikare bashinzwe iperereza mu gihugu bakomeje gukoresha iterabwoba rikabije, Umuryango wa Rwigara Asinapolo wajanywe sa kumi zijoro ahantu hatazwi mu minsi ishije, mwijoro abasilikare batwaye abana banyakwigendera Rwigara Asinapolo umwe umwe wenyine mu cyumba bahatwa ibibazo ndetse namwabwiriza batemerewe gutangaza ayariyo. Mu bwoba bukabije aba bose abahungu nabakobwa ndetse nanyina batashye batitira ubu bafashe icyemezo cyoguceceka kuko ntaho kuvugira.

Rutaremara nakanguka ngo azivugana umudamu wa nyakwigendera Rwigara

Ubundi kandi bwana Tito Rutaremara hambere yavugiye imbere yabayobozi bagenzi be ati, ‘’uwo mugore mu mundekere ninge uzi icyo nzamukorera’’. Iri terabwoba rikaba ryaraje rikurikira ubwo bamwe mu muryango wa nyakwigendera bavugiraga ku maradiyo bagaragaza akababaro kabo ndetse nibyasobanuwe na polisi y’igihugu bitumvikana.

Madamu Rwigara

Ibyo kandi bikaba byaraje bikurikira ubwo hatabwaga muri yombi umuvandimwe wa Col Tom Byabagamba nyamara nawe akazakurekurwa ari uko mushiki we yavugiye kuri radio ijwiryamerika, cyakola uyu muvandimwe we Col Tom Byabagamba akarekurwa ahawe amabwiriza yo kutazigera agira icyo avuga, ndetse kubera umutekano we yararuciye ararumira.

Manzi Byabaganba

Naho hambere ubwo umuvandimwe wa Col Tom Byabagamba ariwe David Himbara yari muri Congress ya leta zunze ubumwe za Amerika avuga amabi yose ya Perezida Paul Kagame, haraho yageze agira ati ‘’nari narifashe naranze kuvuga ijambo rimwe ryambabaje cyane ariko ubwo nageze hano reka ndivuge, nuko arongera ariko ikibabaje nindivuga uwo tuva indimwe arara yishwe’’ nibwo yahise aturika ararira.

Nuko Kamera bahise bayimukuraho ubwo abakurikira twasigaye tutamenye iryo jambo iryo ariryo, cyakora twizerako yabibwiye abanyamerika naho ubundi ibibazo kubanyarwanda bikomeje kwiyongera.

Ukuntu ubuyobozi buhohotera abaturage kugeza aho abagabo barira

Naho abagore bakaba bamwe baheze muri za gereza cyakola infungwa zindi nazo zisabira umukuru w’igihugu kuyobora ubuziraherezo.

Ngayo nguko…………….

 

Placide KayitareAFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSHambere umuryango wa Rwigara Asinapolo waraye uhatwa ibibazo naho Himbara yaririye muri Congress Abasilikare bashinzwe iperereza mu gihugu bakomeje gukoresha iterabwoba rikabije, Umuryango wa Rwigara Asinapolo wajanywe sa kumi zijoro ahantu hatazwi mu minsi ishije, mwijoro abasilikare batwaye abana banyakwigendera Rwigara Asinapolo umwe umwe wenyine mu cyumba bahatwa ibibazo ndetse...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE