Mu ijoro ryo kuwa 04 Gashyantare 2015 nibwo umushoramari Rwigara Assinapol yitabye Imana mu rupfu Polisi y’igihugu yavuze ko ari impanuka y’imodoka. Gusa umuryango we uhamya ko umubyeyi wabo atazize impanuka ari nayo mpamvu wandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame usaba ko hakorwa iperereza ku rupfu rwe.

JPEG - 158.1 kb

Rwigara Anne, umukobwa wa Rwigara Assinapol
Mu ibaruwa Imirasire.com ifitiye kopi, hagaragaramo impamvu 14 uyu muryango uheraho ushimangira ko Rwigara Assinapol atigeze apfa yishwe n’impanuka ahubwo ko ari abagizi ba nabi bamuhitanye.

Imwe mu mpamvu zigaragara muri iyi baruwa harimo igira iti:” Polisi yamaze isaha irenga ikura imodoka ye mu nzira ikoresheje Breakdown aho kubanza gutabara umubyeyi wacu wari ukiyirimo agihumeka.”

JPEG - 100.5 kb
Rwigara Aristide umuhungu wa Rwigara Assinapol
JPEG - 299.8 kb
Rwigara Arioste

Indi mpamvu iragira iti:” Bakimukura mu modoka aho byitwa ko impanuka yabereye, Polisi yihutiye gufungira umubyeyi wacu mw’isashe ya Plastic kandi nta muganga wamusuzumye ngo yemeze ko yashizemo umwuka.”

Uyu muryango wemeza ko umubyeyi wabo yishwe

Rwigara Diane, imfura ya Rwigara Assinapol avuga ko umuryango we wahamagawe ubwo babwirwaga ko umubyeyi wabo yakoze impanuka,, bageze aho impanuka yabereye basaba Polisi ko yamujyana kwa muganga ako kanya ariko ngo bigizwayo. Yakomeje avuga ko haje imbangukiragutaba ngo ariko Polisi ikayisubizayo ahubwo ikamutwara mu modoka yayo. Yashimangiye ko itigeze ishyira imbaraga mu kuba yajyana umubyeyi wabo kwa muganga.

JPEG - 215 kb
Umugore wa Rwigara Assinapol

Rwigara Anne, umwana wa Rwigara Assinapol wageze ku mubyeyi we akimara gukora impanuka yagize ati:” Tukihagera twasanze abantu bigaragara ko bogeza, twaramubonaga ari muzima. Uko byari bimeze byarashobokaga kubanza gukura umubyeyi wacu mu modoka bakamujyana kwa muganga, ariko Polisi yo yakuraga imodoka mu muhanda umuntu akirimo kandi ari muzima bigaragara.”
Anne yakomeje agira ati:” Bari gufungura urugi kuko n’ubundi barazifunguye bakabanza kumukura mu modoka bakamujyana kwa muganga.”

JPEG - 154.5 kb
Rwigara Diane imfura ya Rwigara Assinapol

“Iyo bahita bamujyana kwa muganga wabonaga ari umuntu wavurwa agakira. Ikindi ntabwo byumvikana ukuntu wajyana umuntu ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru usize ibitaro bya Kibagabaga cyangwa King Faisal Hospital hafi aho.”

Abajijwe icyo aheraho avuga umubyeyi wabo yishwe, Rwigara Diane avuga ko ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko umubyeyi wabo yishwe akubiswe ikintu gityaye kimeze nk’ icyuma cyangwa umuhoro mu mutwe. Ni mu gihe Anne Rwigara avuga ko we yabashije kumukoraho agihumeka ubwo impanuka yari ikimara kuba ariko akaza no gutungurwa no kubona yarajyanywe mu inzu ishyirwamo imirambo ( morgue ) atabanje kugezwa imbere ya muganga.

JPEG - 158.1 kb
Rwigara Anne, umukobwa wa Rwigara Assinapol

Anne agira ati:”Njye namukozeho bataramujyana, ariko igitangaje ni uko bamaze kumugeza muri Morgue ngiye kureba nsanga mu mutwe inyuma cyane ahantu hatandukanye, na byo nabibonye mukozeho amaraso akanyuzura ku biganza; kandi mbere atarajyanwa ku Kacyiru ntabyo nari nigeze mbona. Byasabye ko bamudoda kugira ngo tumwambike imyenda kuko yavaga amaraso menshi aho yari yakubiswe ibyuma.”

“Twasabye abapolisi ko babanza kumushyikiriza muganga ngo arebe nuko baraduseka cyane”

Rwigara Diane, imfura ya Rwigara Assinapol avuga ko bandikiye Perezida wa Repubulika kugira ngo bashinganishe ubuzima bwabo kuko ngo abagiriye nabi umubyeyi wabo nabo bashobora kubagirira nabi. Mu magambo ye yagize ati:” Icyo dushaka ni ugusaba ko iperereza ryakongera gukorwa mu buryo bwimbitse, Polisi yavuze ko ari impanuka ariko twe tuzi neza ko yishwe. Ikindi ni ugushinganisha ubuzima bwacu n’ibyacu.”

Polisi yemeje ko yapfuye azize impanuka

Ubwo Assinapol Rwigara yitabaga Imana, Umuvugizi w’ ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yavuze ko Rwigara yari wenyine muri iyo modoka yapfuye, ubwo abapolisi bayisangaga mu mukoki.

CIP Kabanda yongeyeho ko muri iyo kamyo yagonze Rwigara, nta muntu n’umwe abapolisi basanzemo ku buryo uwari uyitwaye ataramenyekana, ariko iperereza ngo rirakomeje.

Assinapol Rwigara ni Umunyarwanda wavukiye mu Ntara y’Uburengerazuba, mu yahoze ari Perefegitura Kibuye. Mu mabyiruka ye nibwo yatangiye ibikorwa by’ubucuruzi ariko izina rye rimenyekana cyane mu bucuruzi mu myaka ya nyuma ya 1982.

Rwigara yamenyekanye nk’umwe mu banyemari bakomeye babaga mu Rwanda, dore ko nyuma ya Kabuga Felicien wafatwaga nk’umuherwe wa mbere mu Rwanda, agakurikirwa na Silas Majyambere wafatwaga nk’umuherwe wa kabiri mu gihugu, urutonde ntirwashoboraga kugera muri batanu (Top Five) izina rya Rwigara Assinapol ritavuzwe.

JPEG - 113 kb
Nyakwigendera Rwigara Assinapol

Mu bucuruzi bwe, ni we munyarwanda wa mbere watangije uruganda rukora itabi mu Rwanda, rikaba kandi ryaroherezwaga no hanze y’u Rwanda. Ni umwe mu Banyarwanda bake cyane batumizaga hanze kandi bakaranguza inzoga zo mu rwego rwo hejuru kandi zihenze (Liqueurs, champagnes, … ), mu gihe cye zamenywaga na bake, kuko yaziranguzaga amahoteli n’ibindi bigo bikomeye. Ubucuruzi bwe bwakomeje kwaguka no gutera imbere, yagurira ibikorwa bye no hanze y’u Rwanda.

Assinapol Rwigara ntiyigeze agaragara mu bikorwa bya politiki, ariko ubwo hatangiraga ibitero by’Inkotanyi mu mwaka w’1990, yabaye umwe mu bashyizwe mu majwi ko bazishyigikiye ( abitwaga ibyitso ).

Philibert Girinema

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMu ijoro ryo kuwa 04 Gashyantare 2015 nibwo umushoramari Rwigara Assinapol yitabye Imana mu rupfu Polisi y’igihugu yavuze ko ari impanuka y’imodoka. Gusa umuryango we uhamya ko umubyeyi wabo atazize impanuka ari nayo mpamvu wandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame usaba ko hakorwa iperereza ku rupfu rwe. Rwigara Anne, umukobwa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE