Iy’inkuru turayikesha ikinyamakuru umuseke: Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyabimata muri Nyaruguru bwavanye uyu musaza muri ako kantu yabagamo bumushyira mu rugo rw’umwuzukuru we witwa Nsabimana ufite umugore n’abana ngo abe ariho aba mu gihe bagigiye kumwubakira inzu ye nk’utishoboye kandi w’incike.

Inzu yarazamuwe ariko umuntu yakwibaza ukuntu ubuyobozi bw'umurenge wa Nyabimata bwabuze ubushobozi bwo kugura amabati 20 yo gusakara inzu ya Gashaza

Umuseke wabajije inshuro zirenze imwe Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Nyabimata, Munyankindi Clèt aho ibikorwa bigeze avuga ko babanje gushaka ikibazo aho kibonekeye bagafatanya mu muganda gushaka ibiti.

Umwe mu baturage baturanye na Gashaza yatangaje ko ubuyobozi bw’Umurenge bwapatanye n’uwitwa Kwibarira ngo azashinge inzu ayitere imbariro.

Umuganda abaturage bakoze ngo ni uwo gutema no kwikorera ibiti byo kuzamuza inzu gusa, ibindi ngo byakozwe na Kwibarira hamwe n’abamufasha kubaka bazwi nk’abayede(aides-maçons).

Nyuma yo gushyiraho imbariro abafundi babaye baretse, bategereje kubona amabati yo kusakara kuko ngo batari gutera inzu icyondo batarasakara kuko imvura iguye yasenya inzu.

Mu byumweru bibiri bishize Umuseke wongeye kubaza umuyobozi w’Umurenge aho kubakira uyu musaza bigeze asubiza ati “ Uzaze tuvugane imbonankubone kuko sinamenya niba koko uri umunyamakuru kuko hari benshi bampamagara bambaza kuri uriya musaza.”

Nyuma y’umwanya muto, Munyankindi yahamagaye umunyamakuru bari bamaze kuvugana amubwira ko bamaze kuzamura inzu, ko mu cyumweru gitaha (icyumweru gishize) bazasakara.

Munyankindi yabwiye Umuseke ko bamaze kubakira inzu uriya musaza ifite ibyumba bibiri na salon, ngo ireshya na metero eshanu kuri eshashatu ariko ngo bazanamwubakira ubwiherero n’igikoni.

Ubwo twandikaga inkuru ya  mbere ku mibereho y’uyu musaza, Gitifu wa Nyabimata yatubwiye ko hari amabati atandatu bari basanganywe ku biro by’Umurenge, ko bayaheraho basakara inzu ya Gashaza.

Kugeza ubu ikiri kwibazwa n’abaturanyi b’uyu musaza ni uburyo Umurenge wabuze amabati 20 yo gusakara inzu y’uyu musaza wabaga munsi y’igiti.

Kubera ko Akarere ka Nyaruguru,  n’umurenge wa Nyabimata byegeranye n’ishyamba rya Nyungwe rikunda kugwamo imvura nyinshi abatuye aha bavuga ko imvura y’itumba yegereje nigwa ntakirakorwa izasenya n’aho bari bageze.

Ingabo z'u Rwanda zikimara gutanga amafaranga yo kubakira umusaza Gashaza, batemye ibiti babirambika aho ariko biza kwangirika kubera kubirangarana

UMUSEKE umaze gushyira ahagaragara ikibazo, ubuyobozi bwasabye abaturage kuza gukora umuganda wo gutunda ibiti babishyira aho abafundi basije

Gashaza Celesti akurikiranira hafi niba ubuyobozi bukora ibyo bwemeye gukora

Abafundi batemwe ibiti batera imbariro ariko banga gutera icyondo batarasakara kuko imvura yashoboraga kubisenya

Inzu yarazamuwe ariko umuntu yakwibaza ukuntu ubuyobozi bw'umurenge wa Nyabimata bwabuze ubushobozi bwo kugura amabati 20 yo gusakara inzu ya Gashaza

Iyi nzu ifite uburebure bwa metero esheshatu(6m) na metero eshanu z'ubugari(5m), ikagira ibyumba bibiri na Salon

Aha niho basije ikibanza cyo kubakamo inzu ya Gashaza

NIZEYIMANA Jean Pierre

UMUSEKE.RW