Umurambo wa Hirwa Prince bawusanze mu nzu kwa Nyirakuru yishwe anizwe
Inkuru dukesha ikinyamakuru umuryango: Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu taliki 13/3/2015 mu Murenge wa Nyakabanda, Akagali ka Munanira, Umudugudu wa Kabusunzu nibwo umukobwa uba mu rugo rumwe na Prince Hirwa yavaga kwigisha agasanga imyenda y’uyu Hirwa mu nzu bigaragara ko atagiye kwiga yamushakisha agasanga umurambo we uhishe munsi y’igitanda bigaragara ko yanigishijwe ibitambaro
Hirwa Prince yari mwene Ndungutse Bosco na Muzigabanga Consolee ariko akaba yarererwaga kwa Nyirakuru witwa Nyirahirwa Verena.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Dieudonne Mutarugera, akaba yatangarije Umuryango.rw ko n’ubwo umurambo wa Hirwa Prince w’imyaka 8 wabonetse mu ma saa cyenda ngo ashobora kuba yishwe mbere ya saa sita. Hirwa yari bujye kwiga nyuma ya saa sita, umukobwa uba mu rugo kwa Nyirahirwa, Uwimana Claudine, atashye saa sita avuye kwigisha asanga imyenda ya Hirwa mu nzu ariko we aramubura. Gusa ngo abamwishe birakewka ko ari abantu bari basanzwe bamuzi nawe abazi.
Yagize ati:” Uwimana yasanze imyenda ya Prince mu nzu ariko we aramubura, akomeza kumushakisha nibwo yasanze umurambo we munsi y’igitanda…abamwishe bashobora kuba aria bantu bamuzi nawe abazi bagatinya yaza kubavuga bagasiga bamwishe kuko n’bintu byari munzu babitwaye”.
Amakuru Umuryango.rw wamenye akaba ari uko uyu Nyirahirwa Verena utari wiriwe mu rugo amaze iminsi agurishije aho atuye ubu bityo amabandi akaba yamukekeregaho amafaranga. Mu kuza kuyasaka mu rugo rero bakaba bahasanze umwuzukuru we basiga bamwishe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda akaba yadutangarije ko umurambo wa Hirwa Prince Polisi yawujyanye ku bitaro byayo bya Kacyiru kuwupima ngo barebe icyamwishe. Gusa ngo kugeza ubu ntabaratabwa muri yombi bakekwaho iki cyaha cyo kwica Prince.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/umurambo-wa-hirwa-prince-bawusanze-mu-nzu-kwa-nyirakuru-yishwe-anizwe/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSInkuru dukesha ikinyamakuru umuryango: Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu taliki 13/3/2015 mu Murenge wa Nyakabanda, Akagali ka Munanira, Umudugudu wa Kabusunzu nibwo umukobwa uba mu rugo rumwe na Prince Hirwa yavaga kwigisha agasanga imyenda y’uyu Hirwa mu nzu bigaragara ko atagiye kwiga yamushakisha agasanga umurambo we uhishe...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS