Umupolisi yatawe muri yombi kubera idosiye ya Col Patrick Karegeya
Polisi yo muri Afurika y’epfo yataye muri yombi umwe mu ba polisi bayo ashinjwa ruswa no kugerageza guhisha ibimenyetso mu madosiye akomeye harimo n’iy’umunyarwanda Patrick Karegeya.
Amwe muri ayo madosiye harimo iya Karegeya, wigeze kuba umukuru w’urwego rw’igisirikare cy’u Rwanda rushinzwe iperereza hanze y’igihugu akaba yariciwe muri Afurika y’epfo mu ihoteli yo mu mujyi wa Johannesburg tariki ya 31 Ukuboza 2013.
- Col Patrick Karegeya
Ku muryango wa Karegeya utegereje ko ubutabera bwakora akazi kabwo, iri tabwa muri yombi n’uruhare rw’uyu mupolisi rigaragara nk’agatonyanga mu Nyanja.
Solomon Makgale, umuvugizi wa Polisi yo muri Afurika y’epfo yatangaje ko uyu watawe muri yombi yari impuguke mu bijyanye no kumenya ibikumwe aho ngo yari afite ubushobozi bwo kujya ahabereye icyaha, akaba yamenya ibikumwe byose byari aho bityo agakora raporo akayohereza kubashinzwe gukora iperereza. Gusa ngo ibi sibyo yakoze.
” Iyi raporo iracyari mu biro bye, ntitwumva impamvu atayitanze. Ibi nibyo tugiye kugerageza kugaragaza mu iperereza ryacu. Gusa ndatekereza ko ibi atari bibi ku kirego cya Karegeya. Iperereza rizasohora iyi raporo ubundi ibindi bikomeze,” Ibi bikaba byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi yo muri Afurika y’epfo.
Uyu mupolisi aheretse kuvugwa mu kindi kirego, gusa mu mezi 14, ikipe ishinzwe gukora iperereza ntiratanga raporo ku bijyanye n’ibikumwe.
Umuvugizi wa Polisi muri Afurika y’epfo yavuze ko abapolisi bari mu kirego cya Karegeya bari bagaragaje ikibazo kuri raporo inshuro nyinshi gusa uyu mupolisi watawe muri yombi akaba atarigeze agira icyo asubiza kuri ubu busabe.
“Babonye bidasanzwe ndetse bagaragaje iki kibazo inshuro nyinshi. Gusa ntiyigeze asubiza ubu busabe. Mwibuke, abantu bashobora kugira impamvu nyinshi zo kuba batatanze raporo za Polisi. Gusa icy’ingenzi ni uko uyu mugabo yatawe muri yombi, agiye gukurikiranwa n’ubushinjacyaha ndetse ibimenyetso bizoherezwa ku bashinzwe iperereza.”
David Batenga mwishywa wa Patrick Karegeya yatangarije RFI ko batishimiye uko iperereza ryagenze kuva mu mezi 14 ashize aho yavuze ko bishoboka ko haba hari abandi bantu batagaragara baba batuma iperereza muri iki kirego ritagenda neza.
Imirasire
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/umupolisi-yatawe-muri-yombi-kubera-idosiye-ya-col-patrick-karegeya/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSPolisi yo muri Afurika y’epfo yataye muri yombi umwe mu ba polisi bayo ashinjwa ruswa no kugerageza guhisha ibimenyetso mu madosiye akomeye harimo n’iy’umunyarwanda Patrick Karegeya. Amwe muri ayo madosiye harimo iya Karegeya, wigeze kuba umukuru w’urwego rw’igisirikare cy’u Rwanda rushinzwe iperereza hanze y’igihugu akaba yariciwe muri Afurika y’epfo mu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS