Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa Mbere tariki 30 Werurwe 2015, yarashe Mahoro Emmanuel w’imyaka 29 y’amavuko ahita apfa naho bagenzi be bakwira imishwaro harimo n’abahungiye mu gihugu cya Uganda, uyu warashwe n’abahunze bakaba bose bari batwaye ibicuruzwa bya magendu byiganjemo ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, yatangarije Umuryango.rw ko umupolisi warashe Mahoro Emmanuel yabikoze yitabara nyuma yo gushaka kumurwanya, dore ko we n’abandi basore bari batwaye magendu kuri moto yabahagaritse aho guhagarara bakiruka bamusanga bashaka kumurwanya bifashishije ibyuma, yarasa mu kirere bamwe bagakwira imishwaro mu gihe uyu Mahoro we yanze kugenda agakomeza kugenda amusatira maze umupolisi akaza kumurasa agahita apfa.

Kugeza ubu umurambo w’uyu musore warashwe uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyagatare, naho abandi bari kumwe nawe bakwiriye imishwaro baracyashakishwa n’ubwo bamwe muri bo bikekwa ko baba barahise bahungira muri Uganda ari naho bari bavanye izi magendu.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSPolisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa Mbere tariki 30 Werurwe 2015, yarashe Mahoro Emmanuel w’imyaka 29 y’amavuko ahita apfa naho bagenzi be bakwira imishwaro harimo n’abahungiye mu gihugu cya Uganda, uyu warashwe n’abahunze bakaba bose bari batwaye ibicuruzwa bya magendu byiganjemo ibiyobyabwenge. Umuvugizi wa Polisi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE