Uwatawe muri yombi ni umwe mu banyeshuri bari bitabiriye Itorero Indangamirwa VIII muri uyu mwaka (Ifoto/Ububiko)

Icyumweru kirashize umunyeshuri w’Umunyarwanda afungiye i Bujumbura mu Burundi nyuma y’uko amafoto ye yambaye imyenda ya gisirikari agiriye ahagaragara.

Iyo myenda ya gisirikari yayambaye ubwo yari yitabiriye Itorero Indangamirwa ry’Abanyarwanda baba mu mahanga, ryabereye i Gabiro, muri uyu mwaka.

Uhawenayo Neophite usanzwe utuye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bweyeye, yigaga muri Kaminuza ya Hope iherereye mu Burundi mu mwaka wa gatanu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko uyu munyeshuri, asanzwe ahagarariye abanyeshuri b’Abanyarwanda mu Burundi.

Kankindi Leoncie yagize ati “Gusa kubera ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, ubwo uyu munyeshuri yasubiraga ku ishuri, amafoto ye yagaragaye muri iki gihugu yambaye igisirikare, atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano bavuga ko ari umusirikare.”

Kugeza ubu uyu muyobozi akaba yabwiye iki kinyamakuru ko inzego zibishinzwe zikomeje gukurikirana iki kibazo ngo uyu munyeshuri arekurwe kuko atari umusirikari.

Si uyu munyeshuri gusa ufungiwe mu Burundi nyuma yaho ibihugu byombi bitangiye kurebana ay’ingwe, kuko hari abandi banyarwanda bafungiwe muri gereza ikomeye ya Mpimba mu Burundi, aho bakekwaho ngo gukorera inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Gusa Perezida Kagame, muri Kamena 2015, mu mwiherero w’abayobozi n’Intore za RPF-Inkotanyi, yavuze ko bitangaje kuba hari abo u Burundi bushinja kunekera u Rwanda, ati “Ubwo se mu Burundi twaba tunekayo iki?”

Ibi Perezida Kagame yabivuze asobanura iby’itabwa muri yombi ry’Umunyamakuru w’Umunyarwanda Besabesa Etienne waje gufungurwa nyuma yaho, ndetse n’umunyarwanda wayoboraga sosiyete y’itumanaho mu Burundi akaza gutegekwa kuva ku butaka bw’icyo gihugu igitaraganya, bombi bashinjwa ubutasi