Umunyemari Rujugiro Tribert Ayabatwa wafatiriwe imitungo n’inzego za Leta y’u Rwanda, yatangaje ko yagiye kurega mu Rukiko rw’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) ruri i Arusha.

Rujugiro yatangarije RFI ko yagiye kwitabaza Urukiko rw’Afurika y’Iburasirazuba, kuko yasanze ari rwo rwamuha ubutabera ku ifatirwa ry’imitungo ye mu Rwanda.

Kugeza ubu ariko Leta y’u Rwanda ntizi iby’icyo kirego Rujugiro yajyanye muri EACJ ; Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, mu butumwa bugufi yabwiye IGIHE ati « Nta rubanza Minisiteri izi Rujugiro Tribert yatanze muri EACJ. » Yanagaragaje kandi ko urubanza rwose Leta y’u Rwanda iregwa iruburana.

Kuwa 10 Gashyantare 2014, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye itegeko ryemeza ko imitungo idafite ba nyirayo izajya icungwa na Leta kugeza igihe beneyo babonekeye bakayisubizwa, mu gihe bemeje ko ari iyabo.

Rujugiro yagiye agaragaza ko impamvu y’ifatirwa ry’imitungo ye ari iza politiki kuko afite abashinzwe kuyimukurikiranira mu gihe adahari.

Mu gihe gishize Busingye yatangaje ko itegeko ryemeza ko imitungo idafite ba nyirayo icungwa na leta ritagamije kwigarurira imitungo y’abatavuga rumwe na Leta bari hanze y’u Rwanda. Yagaragaje ko iryo tegeko ritareba umuntu umwe.

Yagize ati “Ntabwo u Rwanda rushobora gushyiraho itegeko kubera umuntu runaka […] hari urutonde rw’imitungo ihari irenga 700 iri muri ubwo buryo.”

Mu gihe gishize, imitungo ya Rujugiro yafatiriwe irimo inzu y’ubucuruzi ya UTC mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmunyemari Rujugiro Tribert Ayabatwa wafatiriwe imitungo n’inzego za Leta y’u Rwanda, yatangaje ko yagiye kurega mu Rukiko rw’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) ruri i Arusha. Rujugiro yatangarije RFI ko yagiye kwitabaza Urukiko rw’Afurika y’Iburasirazuba, kuko yasanze ari rwo rwamuha ubutabera ku ifatirwa ry’imitungo ye mu Rwanda. Kugeza ubu ariko Leta y’u Rwanda ntizi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE