1

Inkuru itugezeho mukanya n’ijyanye n’urupfu rutunguranye rw’umunyemari Makuza Bertin wari yabyutse na n’igicurane arwaye. Ndagira ngo nibutse abasomyi b’iki kinyamakuru ko uyu umugabo Bertin Makuza yari umucuruzi ukomeye! Yari Propriétaire wa RWANDAFOM, akaba yari ayifatanije na SERUBUGA na RWAGAFIRITA! Aho bahungiye ubu akaba yari yarayibohoje akayigira iye wenyine!

Tugarutse kuri iri yicwa rya Makuza Bertin rero, biravugwa ko yaba azize kuba atarashimishijwe no kuba FPR yarishe mugenzi we Assinapol Rwagara wishwe ahotowe nyuma y’uko Leta ya Paul Kagame ikoze ikinamico yise accident y’imodoka nyuma bakamuhoterera mu mbangukiragutaba bakora nk’aho bamujyanye kwa muganga. Mwibuke ko aha banze ko hagira umuntu wo mumuryango wa Rwigara ugira icyo amumarira mu gihe yari arimo gusambagurika ahubwo bagahitamo kumupfunyika mu ihema ry’abapfu akiri muzima anariko bagiye amukubita inyundo mumtwe kugirango agere kwa muganga yavuyemo umwuka.

Nyuma y’urupfu rwa Rwigara Assinapol, uyu munyemari Makuza Bertin yagaragaye mu bacikacumu batishimiye uburyo FPR ya Kagame igiye kubamarira ku icumu kuko hari aho yagiye anabiganira na bagenzi nka Jean de Dieu Mucyo nawe uherutse guhirikwa na FPR kuri Escaliers nawe abicanyi ba Kagame bakamunogonorera muri niryo kinamico ryabo ngo ni ukujyana kwa mugaganga.

Makuza Bertin rero yahise apangirwa b’abacurabwenge b’agatsio ka Paul Kagame basanga uburyo bwiza bwo kumwikiza ari ukumuha kuri bwa burozi bwa Kalinga nshya yiyise FPR Inkotanyi buzwi ku izina ry”Utuzi twa Munyuza. Makuza Bertin apfuye aruka amaraso kandi yabyutse ari muzima. Abatekinitsi ba Kagame ubwo ntibarabura ibyo babeshya rubanda ngo nibyo bimwishe. Ukuri kurazwi yarozwe naho ibindi ni ikinamico nk’uko dusanzwe turizi. Ese wa mufosheri wagonze Rwigara ngo akishikana kuri police yaba yaragiye he? Ariko Leta ziragwira iya Paul Kagame yo ni agahebuzo.

Umwanzuro

Banyarwanda, banyarwandakazi, igihe cyo kureba kure ni iki mugahaguruka tukishyira hamwe tukikiza iyi Kalinga nshya ya FPR igiye kutumarira ku icumu. Kagame ntarobanura umuhutu cyangwa umututsi kuko bimaze kugaragara ko utemera amabi ye wese amwirenza. Ntawashimisha Kagame kurusha Assinapol Rwigara cga Makuza Bertin ariko murabona ko abana babo abahinduye impfubyi abagore babo akabagira abapfakazi. Kagame ni impyisi kandi impyisi ntawe igirara impuhwe kabure n’ubwo yaba yarayihetse. R.I. P Makuza Bertin

Makuza Bertin ibumoso

Makuza Bertin ibumoso

Makuza Bertin na Kagame

Makuza Bertin na Kagame

Makuza Berin na Kagame bari hagati

Makuza Berin na Kagame bari hagati

Guheka impyisi Paul Kagame ntacyo bimaze ahubwo byaruta ukayikubita hasi ukavugisha ukuri nibura ukanapfa hari inkuru usize imusozi. Rwigara yahetse impyisi ntiyagira icyo avuga, iyo mpyisi yica abanyarwanda areba ntiyavuga ariko biba iby’ubusa iramurya. Makuza Bertin nawe yahetse iyo mpyisi none iramuriye. None se bimaze iki kubona abantu barengana ukicecekera kandi bwacya nawe ukarengana? Nshuti kandi bavandimwe banyarwanda, mureke tuvugishe ukuri twamagane iyi ngoma ya Kagme igambiriye kumara abanyarwanda, naho atari nk’ibyo iratumara. Umututsi cya umuhutu wese  wize cyangwa ufite imibereho, agatsiko ka Kagame karamwirenza nta kabuza, kwirirwa rero mwihambira ni ubwende, ahubwo mureke duhagurukire rimwe hakri kare twamagane ako gatsiko

Umucunguzi ni Rubanda, ntimutegereze ngo hari umunyamahanga uzabavaniraho Kagame mutabigizemo uruhari. Twihanganishije umuryango wa Makuza Bertin uri mu cyunamo cy’umubyeyi wabo Paul Kagame yirengeje akoresheje ubwo burozi bwe yabatije utuzi twa Munyuza.

Muhorane Imana.

Umusomyi w’Intabaza

Uwayo Viviane

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/makuza1.jpg?fit=640%2C427&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/makuza1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSWORLDInkuru itugezeho mukanya n’ijyanye n’urupfu rutunguranye rw’umunyemari Makuza Bertin wari yabyutse na n’igicurane arwaye. Ndagira ngo nibutse abasomyi b’iki kinyamakuru ko uyu umugabo Bertin Makuza yari umucuruzi ukomeye! Yari Propriétaire wa RWANDAFOM, akaba yari ayifatanije na SERUBUGA na RWAGAFIRITA! Aho bahungiye ubu akaba yari yarayibohoje akayigira iye wenyine! Tugarutse kuri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE