Umugandekazi wiciwe umugabo arasaba Uganda kwishyuza miliyoni 305USh mu Rwanda
Cyarisima Gloria, umugore wa Dickson Tinyinondi Umugande wari umuvunjayi wiciwe mu Rwandayagannye inzego zishinzwe umutekano muri Uganda ngo zimufashe kwishyuza mu Rwanda amashilingi umugabo we yambuwe we yicwa kuko nawe amerewe nabi n’abo abereyemo imyenda.
Umunyamakuru wa IGIHE yari i Kabare kuri sitasiyo ya Polisi, kuri iki Cyumweru, Cyarisima avuga koyishyuza miliyoni 305 y’amashilingi ya Uganda yambuwe umugabo we yicwa.
Cyarisima yabwiye IGIHE ko abandi bacuruzi basigaye bamubuza amahwemo bavuga ko bagiye kugurisha ibintu bye amasambu n’ibindi kugira ngo babone amshilingi yabo, kuko ubwo umugabo we yicwaga hari abo bacuruzi yari abafiteye ayo yari yagiye kubavunjishiriza.
Cyarisima asaba ko yakwishyurwa aya mashilingi yose bambuye umugabo we avuga ko agera kuri miliyoni 305 z’amashilingi ya Uganda, ibindi birimo indishyi z’akababaro akazaba abibaza nyuma amaze kuyishyurwa.
Abagize uruhare mu rupfu rwa Dickson Tinyinondi babiri muri bo bakatiwe igifungo cya burundu, undi akatirwa igifungo cy’imyaka 20 n’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi.
Dickson Tinyinondi yishwe muri Mutarama uyu mwaka ku Gaseke mu murenge wa Rutare, Akarere ka Gicumbi.
Urubanza rucibwa, bariya bagahamwa n’icyaha, Urukiko rwategetse ko hagomba kwihutishwa kwishyura amafaranga bambuye uwo Muvunjyayi w’Umugande bishe.