Umudepite yagiye muri Koma nyuma yo kumva ko umukobwa we yishwe n’impanuka
Uwapfuye ni uwitwaga Doreen Tashobya. Ibitangazamakuru birimo Chimp Reports na New Vision biravuga ko uyu mukobwa yari amaze iminsi arangije muri Kaminuza ya Makarere iherereye i Kampala.
Iyi mpanuka yabereye mu Mujyi wa Kampala ubwo moto yari ariho yagongwaga n’imodoka yo mu bwoko bwa ISUZU nomero UAP872, hafi y’ibiro bya Perezida Yoweri Museveni.
Iyi mpanuka ikimara kuba, Depite Rose Tumusiime akaba yahise ajyanwa mu bitaro igitaraganya.
Ibi bitangazamakuru biravuga ko Tashobya w’imyaka 21 wapfuye, nyuma yo kurangiza Kaminuza yatangiye akazi ko kwikoresha, aho yashinze ubucuruzi bwo gutanga no kwakira amafaranga y’ibigo by’itumanaho, ubucuruzi buzwi nka mobile money.
Yapfuye ngo n’ubundi yerekeje kuri aka kazi ke yari yarihangiye.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/umudepite-yagiye-muri-koma-nyuma-yo-kumva-ko-umukobwa-we-yishwe-nimpanuka/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/tashobya-na-nyina-696x464.jpg?fit=696%2C464&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/tashobya-na-nyina-696x464.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSDepite Rose Tumusiime n'umukobwa we Doreen Tashobya wazize impanuka ya moto Depite Rose Tumusiime wo muri Uganda yajyanwe mu bitaro nyuma y’aho umukobwa we aguye mu mpanuka ya moto. Uwapfuye ni uwitwaga Doreen Tashobya. Ibitangazamakuru birimo Chimp Reports na New Vision biravuga ko uyu mukobwa yari amaze iminsi arangije muri Kaminuza...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS