Umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe abatutsi wiciwe Kicukiro anizwe yari muntu ki?

Ifoto ya Nyakwigendera Iribagiza Christine

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2017, nibwo hamenyekanye inkuru ibabaje ko umubyeyi witwa Iribagiza Chritsine wari utuye mu murenge wa Niboye, Akagari Ka Niboye mu karere ka Kicukiro yishwe anizwe n’ abantu bataramenyekana.

Umuvandimwe wa Nyakwigendera witwa Emma Iryingabe uririmba muri Korari Hoziana atangaza amwe mu mateka n’ ibigwi bya bya Nyakwigendera Christine wari mukuru we.

Emma yagize ati “Nk’ umuvandimwe wanjye uko nari muzi, yari umubyeyi ufite umwana umwe w’ umukobwa ufite imyaka 26. Uwo mwana yiga mu Bubiligi”

Yakomeje avuga ko Iribagiza Christine yari umuntu uzi kubana n’ abandi kandi agakorera kuri gahunda, yongeraho ko nta muntu n’ umwe bari bafite icyo bapfa.

Ati “Nyakwigendera icyo muziho nk’ umuvandimwe ni uko yari umuntu ukunda abantu, utirengagiza umuntu uwo ariwe wese, kandi uzi kubana n’ abantu b’ ibyiciro byose baba abakuze baba abana, nta kibazo yagiranaga n’ abantu. Yamenyaga ibimureba akabikora kandi akagira gahunda”.

Emma yabwiye ikinyamakuru Umuryango ko Nyakwigendera yagiye mu Bubiligi mu 1985, amaze gushakana n’ umugabo we bakoranaga muri CHUK. Mbere yo kujya mu Bubiligi Nyakwigendera yari umukozi wa CHUK akora muri Labotoire (Laboratine), amaze gushakana n’ umugabo w’ Umubiligi wari umudogiteri muri CHUK bagiye kuba mu Bubiligi

Mu ijwi rituje ryumvikanagamo agahinda arinako agera hagati agafatwa n’ ikiniga, Emma yagize ati “Kubera ko umugabo we yari umudogiteri bahoraga bimuka,….babaye mu Bubiligi, barahava bajya muri Bolvia yewe no mu Burundi barahabaye”

Muri 2007 nibwo Nyakwigendera Christine yagarutse mu Rwanda atura Kicukiro, mu kagari ka Niboye umurenge wa Niboye ari naho yiciwe n’ abantu bataramenyekana.

Umwana we yize amashuri yisumbuye mu ishuri ry’ Ababiligi mu mujyi wa Kigali (Ecole Belge), akomereza muri Kaminuza yo mu Bubuligi arinaho akiga kugeza ubu.

Nyakwigendera Christine yakoraga akazi k’ ubwubatsi. Yishwe amaze igihe gito avuye mu gihugu cy’ u Bubiligi gusura umukobwa we. Apfuye afite imyaka 58 y’ amavuko.

Emma yabwiye Umuryango ko bataramenya ibijyanye n’ imihango yo gushyingura Nyakwigendera kuko umurambo we ukiri mu bitaro bya polisi ku Kacyiru, aho wajyanywe gukorerwa isuzuma.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/christine-b.jpg?fit=540%2C372&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/christine-b.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICS  Ifoto ya Nyakwigendera Iribagiza Christine Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2017, nibwo hamenyekanye inkuru ibabaje ko umubyeyi witwa Iribagiza Chritsine wari utuye mu murenge wa Niboye, Akagari Ka Niboye mu karere ka Kicukiro yishwe anizwe n’ abantu bataramenyekana. Umuvandimwe wa Nyakwigendera witwa Emma Iryingabe uririmba muri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE