Ukiri kutavuzwe ku bantu 50 bivugwa ko ari abarwanyi bafatiwe mu gace ka Kizuka mu ntara ya Rumonge mu gihugu cy’u Burundi ku wa 27 Nyakanga,2016 ,Guverineri w’ iyi Ntara , Juvénal Bigirimana akavuga ko iperereza rigikorwa kugira ngo hamenyekane aho bavuye gusa nta tinye kwemeza ko bavuye mu Rwanda ndetse ko bari bihishe i Bujumbura bategereje koherezwa mu Ntara zitandukanye z’iki gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na Radio y’igihugu cy’u Burundu (RTNB), Guverineri Bigirimana yagize ati’’Bavuye mu Rwanda banyuze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo maze binjira i Bujumbura aho basanzwe bafite ibirindiro ndetse bari bagiye gukwirakwira mu mu majyepfo y’igihugu.Abari bavuye mu majyepfo bose barafashwe’’

Yongeraho ati’’‘’Ni abantu 50 harimo 12 bakomoka i Bururi ,22 bakomoka i Mugamba,12 baturutse i Kayanza,2 baturutse Bujumbura rural,2 bakomoka i Mwaro,2 b’Ingozi , 2 b’i Mukamba,1 uva i Muramvya ndetse n’abashoferi 4 bakomoka muri Komini ya Rugombo.Ni abagizi ba nabi’’

Bamwe mu basore bafashwe mu ijoro ryo ku ya 27 Nyakanga,2016 bakitwa abarwanyi bavuye mu Rwanda

Abaturage bo ku musozi wa Gataka muri Komini ya d Mugamba bakaba bakomeje kwibaza ibibazo bitandukanye kuko mu bafashwe bivugwa ko baturutse mu Rwanda harimo uwitwa Aimé Félix Dusabe, Elvis Ngabirano na Augustin Nkezimana bakomoka muri aka gace.

Umwe mu basore batuye aka gace aganira na Iwacu dukesha iyi nkuru akaba yaragize ati’’Ibyo kuvuga ko ari inyeshyamba zivuye mu Rwanda ni ibinyoma byambaye ubusa kuko umunsi ubanziriza ifatwa ryabo twarikumwe nabo i Mugamba.Ndetse barangije umwaka bari ku ntebe y’ishuri’’

Yongeraho ko aba basore 3 bafashwe basanzwe ari abanyeshuri bo kuri Lycée communal ya Mugamba mu mwaka wa 10.

Ntibigeze bagera ku butaka bw’u Rwanda

Umwe mu nshuti za Aimé Félix Dusabe(Umwe mu bafashwe) yavuze ko uyu yari yari yagiye i Bujumbura ku ya 26 Nyakanga ati’’Yabwiye nyina umubyara ko agiye kureba amanota y’ibizamini bya Leta ntabwo twongeye kumubona’’

Bimwe mu bikoresho bivugwa ko aba bantu 50 bari batwaye mu modoka barimo

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko uyu Félix bukeye bwaho ku ya 27 Nyakanga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yoherereje umuvandimwe we ubutumwa bugufi kuri telefone bugira buti’’Imana nibishaka tuzongera tubonane’’

Ngo uyu musore nyuma yo koherereza umuvandimwe we ubu butumwa telefone ye ikaba yarahise iva ku murongo ati’’Ku wa mbere ukurikiyeho nibwo twumvise ko afungiye muri Kasho y’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi(SNR) ‘’

Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko umuryango wa Félix wari ufite ubwoba ko afite kuba yarishwe gusa waje kwiruhutsa nyuma yo kumva ko yagiye gufungirwa muri Gereza ya Mpimba ati’’Twaje kumva ko yashakaga kujya muri Afurika y’Epfo kuko yaje i Ruminge aje kureba inshuti ye bagombaga kujyana.Ibyo kuvuga abarwanyi ni ni ikinyoma cyahimbwe’’

Umuryango wa Elvis Ngabirano na Augustin Nkezimana ikaba yibaza ibibazo nk’ibi bati’’Ni gute Guverineri yakwemeza ko bavuye mu Rwanda nyuma bakaza i Bujumbura mu gihe ku munsi ubanziriza ifatwa ryabo bari i Mugamba.Ese yashakaga kumvikanisha iki kugira ngo abeshye bigeze aha ?’’

Bakomeza bavuga ko aba basore bari bagiye i Rumonge gushaka akazi muri Hoteli.

Ngo iki kibazo cy’aba basore gihuye n’icya David Ndikumana w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka muri Komini ya Mukike mu Ntara ya Bujumbura wari usanzwe akora mu kabari mu Karitsiye ya Kibenga muri Komini ya Muha aho ngo yaje guhamagarwa n’umuntu amubwira ko yamuboneye akazi muri Hoteli I Rumonge ndetse ku munsi atabwa muri yombi akaba yari yafashe bisi ya Saa kumi z’umugoroba yerekeza I Rumonge.

Umwe mu baturage bo muri Komini ya Mukike, yabwiye Iwacu ko David Ndikumana yari ku ivuko ahitwa Mayuyu kuva tariki 2 Nyakanga ati’’Sinzi niba yari geze agera mu Rwanda gusa nakwemeza ko mu mezi ashize yari I Mukika’’

Isaha bafatiweho siyo yatangajwe na Guverineri Bigirimana

Inshuti z’abafashwe bakitwa abarwanyi n’abaturage batuye agace ka Kizuka bafatiwemo babwiye Iwacu ko byabaye mu mu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bati’’Abantu bambaye imye ya sivile bishoboka kuba ari imbonerakure batangiye kubakubita.Wasanganga bashaka cyane cyane abakomoka muri Komini ya Mugamba na Mukike.Basabye abapolisi ko babaha nka 3 cyangwa 4 bakabica.Babitaga abatutsi badashaka kumva ibitekerezo bya Cndd-Fdd’’

Amakuru akomeza vuga ko abafashwe bakomeje kuba mu mamodoka barimo igihe kirekire aho mu masaa tatu z’ijoro bajyanywe muri Kasho ya Rumonge.Amakuru atangwa n’umwe bakorana bya hafi na Polisi avuga ko basabwe kukuramo imyenda yose ati’’Basigaye bambaye utwenda tw’imbere ijoro ryose .Ndetse barabakubise ku buryo bufatika’’

Ngo umunsi ukurikiyeho bashyizwe mu mabisi atatu aho bahise berekezwa muri Kasho y’Urwego rushinzwe iperereza mu Burundi(SNR) ati’’Biriwe bakubitwa umunsi wose , abakozi ba SNR bakoreshaga ibyuma na kupakupe ndetse abakundaga kwibasirwa ni abakomoka mu duce twakunze kurangwa n’imyigaragambyo yamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza’’

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko mu Cyumweru kimwe abantu 20 bahise bajyanwa muri Gereza ya mpimba naho abandi bajyanwa mu ya Muramvya.

Ibibazo abantu bakomeje kwibaza

Imiryango y’abafashwe ikomeje kwibaza uburyo abitwa abarwanyi bafatwa mu buryo bworoshye kandi bivugwa ko bari bafite imbunda mu modoka.

Aba baturage bavuga ko izi ntwaro zazanywe na Polisi kuko ngo zagaragaye nyuma mu gihe abandi bari bafungiranye ma mabisi bati’’Izi ntwaro zaje kugaragazwa nyuma mu ijoro na Polisi mu gihe aba basore bari bafungiranye mu mamodoka.Bava i Bujumbura nta bipfunyika bari bafite nk’uko byagaragajwe na Polisi’’

Ngo ikindi kintu gitangaza abaturage ba Mugamba ni uko umwe mu bashoferi bari batwaye aya mabisi yemeje ko aba bagenzi buri wese yari yamwishyuye amafaranga y’amarundi 3000 by’urugendo bati’’Ese ni abarwanyi biyishyurira amatike y’ingendo cyangwa baba bafite ubishyurira’’

Aba baturage bakomeza bavuga ko Guverineri w’Intara ya Rumonge, Juvénal Bigirimana yari yavuze ko muri 50 bafashwe 22 bakomoka muri Komini ya Mugamba kandi ari 3 gusa . Bityo ngo bakaba basaba ko abana babo barekurwa kuko ibisobanuro bitangwa n’ubuyobozi bidafatika.

Guverineri Juvénal Bigirimana akaba yaratangaje ko babafatanye imyenda ya gisirikare 104, imbunda 4 zo mu bwoko bwa Kalachnikov ,Sharijeri z’amasasu 12,Amasasu 1669 ndetse n’udusanduku twayo 7 n’ibindi bikoresho bya gisirikare n’ibya Polisi bitandukanye.

Amakuru ava mu nkiko avuga ko aba bafashwe bakurikiranweho icyaha ko gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/08/abasore.jpg?fit=600%2C369&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/08/abasore.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUkiri kutavuzwe ku bantu 50 bivugwa ko ari abarwanyi bafatiwe mu gace ka Kizuka mu ntara ya Rumonge mu gihugu cy’u Burundi ku wa 27 Nyakanga,2016 ,Guverineri w’ iyi Ntara , Juvénal Bigirimana akavuga ko iperereza rigikorwa kugira ngo hamenyekane aho bavuye gusa nta tinye kwemeza ko bavuye mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE