UKURI

Ukuri nze nkubabwire,

Ukumva umuntu aho ari hose ashaka ko bose bamubwira ukuri kandi we ntawe ajya akubwira! Umuntu yibaza ukuri icyo ari cyo kuko yabyirukanye n’abamubeshya kandi nawe ariko abanyomeka. Ukuri nta barakugira nta muhanga ukurusha abandi; ni ukuri ni ko turahira.

Umunyakuri nze mubabwire;

Ukiyemeza kujya uvuga ukuri Nyamara rubanda bo bakabeshyana, nawe ukitwa umubeshyi wa cyane. Ukuri gushaka iyako nzira ikinyoma kikakurya isataburenge byagerayo nyirabyo akabicangacanganya. Ntawe ubeshya ngo habeshya rubanda, ngo ntawe ushukika habeshywa abaswa gusa, mbese wowe uri hehe?

Umunyakuri nongere mubababwire;

Ubundi umunyakuri arabigendana, akabibana bisomeka mu maso he, yaryama bwacya bakabyukana. Ntajya arahira mu magambo ye, akubwira nyine uko, wemera nagwa wanga ku bimureba aba afite umutima ukeye. Akagira inenge imwe yo kwemera bose akumva yuko ari ntawe umubeshya; yabimenya bikamubabaza cyane.

Umunyabinyoma nze mubabwire;

Umunyabinyoma arabigaragaza, atara igihuha kandi agenda agikwiza, nguwo aravuga nk’urimo amabuye(nkuwo bacometse). Ntabwo agoheka iyo aryamye yibaza byinshi ku byo azinduka abeshya, umutwe akawushyushya, rimwe bikamuhira. Atera ubwoba abanyakuri bagaceceka akaguma abeshya bwacya akibeshya, nguwo uwo ni we ukomanga.

Ukuri kwagize ubwoba, dore iki gihe tugezemo umuntu yirukanye ukuri kose yakumva wowe ukuvuze ukaba umwanzi. Oya oya! Ntabwo bikwiye ko ababeshya baturusha ijwi hejuru tugaceceka, ukuri kukajya kwihisha. Nyamara natwe tubiziho tuyoberwa impamvu tudahuza, ukuri ni kumwe si kubiri.

Nawe rero nkwibwirire, erega ntibazakubeshye n’utagira inkweto ashobora kuvuga ukuri, kandi agahora aguhumeka, erega ntibazakubeshye n’ibiganza bitagira inzara bibumbatira isimbi ntugatambuke.
Sinshaka gushyushya imitwe ya rubanda, sindahira nk’ababeshyabeshya, sinkwiza igihuha nka bariya, simbeshya nka semuhanuka, sinsakuza nk’abavugira ku mabuye, sinjyanye no kuvugaguzwa, simberewe no kucyatsa.

 

Jean Baptiste BYUMVUHORE

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/image-4.jpg?fit=294%2C172&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/image-4.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONOPINIONUKURI Ukuri nze nkubabwire, Ukumva umuntu aho ari hose ashaka ko bose bamubwira ukuri kandi we ntawe ajya akubwira! Umuntu yibaza ukuri icyo ari cyo kuko yabyirukanye n’abamubeshya kandi nawe ariko abanyomeka. Ukuri nta barakugira nta muhanga ukurusha abandi; ni ukuri ni ko turahira. Umunyakuri nze mubabwire; Ukiyemeza kujya uvuga ukuri Nyamara rubanda...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE