Uko Bamwe m’banyarwanda Bakiriye Ijambo Rya Perezida Kagame i Nyabihu
Inyenyerinews irabagezeho Uko bamwe abanyarwanda bakiriye I jambo rya Perezida Kagame yavugiye i Nyabihu.
Njyewe nagerageje gukurikirana uru ruzinduko rwa Paul Kagame kuri video zasohotse ku mbuga nkoranyambaga, uretse kuba Paul Kagame yari yazinduwe no kudeclara intambara, aho ubwe yivugira ko uretse no gufata abantu (N’ubwo atabyita kubaligisa nk’uko bikorwa n’inzego za Leta ye harimo DMI, Polisi n’abiswe inkeragutabara)
Umuntu akurikiye neza abona Kagame yari yajyanywe no “gutera ubwoba” kugira ngo abantu bahindagane barusheho kumutinya maze yikomereze ibikorwa bye bibisha!
Impamvu z’iri terabwoba kuri Kagame zirumvikana: Iyo urebye kariya karere ka Nyabihu; mbese reka dufate kuva za Ngororero, ukazamuka za Kabaya ndetse na za Mukamira, birazwi ko abategetsi bo mu gihe cya Leta ya Habyarimana ariho benshi bakomokaga, ubu bakaba bahafite n’imiryango yaba yararokotse cyangwa itarahunze, uretse amakinamico yagiye ahakorerwa ndetse n’ibitero by’abacengezi, ni akarere gahana imbibe na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ariho Kagame yivugira ko abanzi be baherereye.
Bariya baturage bo muri Nyabihu no mu nkengero zaho siko bose bazi iby’abo Kagame yita abanzi be (ndavuga za FDRL) yemwe si nako bose basobanukiwe n’intambara cyangwa imikino ya Politiki iyo ariyo yose!
Abo baturage rero bacengezwamo ibyitso bya DMI bigatera za Grenades cyangwa bigahungabanya umutekano mu buryo bunyuranye kugirango berekwe ko nta mutekano n’abatwa ko bawurinda, ingirwabategetsi z’udukingirizo zzigahabwa amabwiriza yo gukoresha inama zivuga ko abaturage bugarijwe bagomba kwirinda, hakagenda harigiswa abantu bamwe bamwe bafatwaho ibitambo, bamwe bakabura burundu ( bakicwa) kugira ngo bivugwe ko basanze FDRL hakurya y’umupaka! Abandi bakabikwa na DMI bakigishwa uburyo bwo kwishinja ibyaha no gushinja abandi maze bakazageza igihe bashyirwa imbere y’ingirwankiko bakemeza ibyo babwiwe hagamijwe kwerekana ko hari ibimenyetso by’umutekano uhungabanywa mu karere!
Ibi rero nibyo boha Kagame umwanya akajya mu karere akajya noneho kubwira abaturage ko amazi yarenze inkombe ko noneho agiye kujya abarasa ku manywa y’ihangu.
Amayeri ya Kagame mu guhuma amaso abaturage ayanyuza mu makoni menshi, yose agamije kwerekana ko ariwe gihangange!
Arabanza ati imishinga y’amajyambere, ingomero z’amashanyarazi n’ibindi bikajya mu mpapuro, abatanga amafaranga yo kubikora dore ko ariwe uyobora byose, ntabahe uburenganzira bwo kuyarekura imyaka igashira indi igataha, maze igihe nk’iki yihitiyemo akazaza akabariza imbere y’abaturage impamvu imishinga yatangajwe idashyirwa mu bikorwa cyangwa ngo irangizwa irangizwe
Kagame njye sinavuga ko ari umunyagitugu gusa ahubwo ni n’INYARYENGE, ni IMUNGU imunga abantu bahagaze ntibarabukwe!!!
Iterabwoba rye arinyuza no mu guhuma amaso abaturage abereka imishinga ivugwa mu mpapuro maze ntarekure n’igiceri cyo kuyitangira!
Mike mu mishanga yavuzwe muri Nyabihu, harimo ririya Karagiro ry’amata! Harya nibarije abaturage ba Nyabihu “Ikaragro rya Gishwati ryagiye hehe”? Kuki se ritahabwa ingufu niba inka zarororotse birenze urugero, maze bakaba baretse gutangiza indi mishiga y’amakaragiro ayo mafaranga agakoreshwa ibindi???
Undi mushinga wavuzwe ni urugomero rw’amashanyarazi!!!
Uwo mushinga nawo wavuzwe mu magambo no mu mpapuro ariko mu kigega inzira yabaye ndende kuva muri 2011 kugera muri 2014 nakwibutsa abanyarwanda ko hamaze gutambuka imyaka 3 nta n’akanunu, noneho Nyakubahwa akaza kwiyesura imbere y’abaturage kuko 2017 yegereje, noneho iyi mishanga yavuzwe igatangirana n’ibihe byo kwiyamamariza 2017 ubwo abumva namwe murumva aho bishya bishyira!!!!
Kuri bariya bayobozi rero bandagarizwa imbere y’abaturage ko batakoze neza imirimo yabo, nabibutsa ko umunsi ku munsi boherezwaho intumwa zivuye kwa Perezida Kagame bwite bahabwa amabwiriza y’ibigomba gukorwa n’igihe bigomba gukorerwa!!!
Ikigo IWASA cyavuzwe, ntabwo kigenge 100% gihabwa amabwiriza umunsi ku munsi n’intumwa za Paul Kagame yihitiyemo z’indobanure zijyana gusa ubutumwa ashaka ko EWASA ishyira mu bikorwa hakurikijwe gahunda ya Paul Kagame bwite!!!!
Ababashije gukurikira ruriya ruzinduko rwa Paul Kagame I Nyabihu mwiyumviye uko uriya mudamu watangaga amagambo yahamagaye abantu bo “gutanga ibitekerezo” arongera ati niba hari n’ababa bafite ibibazo!!!
Mu magambo y’uriya mudamo yaravuze ati: Nyakubahwa Perezida wa Repubulika niba mubitwemereye twakwakira abantu (3 cyangwa 4) bafite ibitekerezo cyangwa niba hari n’ibibazo!!!! Byo kubagezaho. Mwiyumviye Kagame nawe amusubiza ati “SURE”
Njyewe uko nabibonye kuri video (Ubu iri ku mbuga za internet) haje umurongo w’abaturage batagera ku 10 baturutse ahantu hamwe bigararagara ko bari bicaye hamwe, batoranyijwe biyizi ndetse ubona ko bari bagerageje no kubyambarira!!!
Icyatangaje hari umugabo umwe wari yicaye ku ntebe ya mbere yarahagurutse agira ngo nawe yinjire muri uriya murungo wabaganaga ku kuri Mikoro, umupolisi wambaye gipolisi n’imbunda ku rutugu yahise amwegera bigaragara ku yamubujije, maze haba haje undi muntu wambaye ikositimu ya kaki kuri videwo bigaragara ko bamuhase ibibazo bakamusaba kwicara!!!!!
Abakeneye kureba iyi videwo mwayisanga ku mbuga za internet!!!
Mu atanze ibitekerezo rero habuze n’umwe (byumvikane ko nta bitekerezo bya Nyabihu byari bikenewe, habonetse gusa umugore w’intyoza wavugiye umuvugo kagame amusabira ijuru!!!, hagaragaye umukobwa ngo urera imfubyi watangiye abika igiceri cy’100 ngo akaza kubura ikibara agahinga nyuma akabasha kubona inguzanyo ngo anyuze mu itsinda rya ADEPR none ngo akaba abishimira umukuru w’igihugu! Undi ni umugabo wari yambaye ikote insumbane amwe cyera twitaga ikibababi ngo yahoze ku muhanda niba yari Mayibobo simbizi ngo aza kuragizwa inka n’uwayihawe na Girinka, nyuma nawe ahinduka umworozi ngo agurisha imborera abona akayabo k’amafaranga, uwo nawe akabishimira Kagame!
Hari n’uwashatse kuvuga ko asabira Perezida Kagame manda ya 3 arazubara avuga ko amusabira indi myaka 3 ibi bigaragara ko atashoboye gufata mu mutwe neza ibyo bari bamutegetse kuvuga!!!
Abandi ni ababbajije amafaranga yabo, y’ibirarane bambuwe n’uturere muri ya mishanga ya Balinga n’abayobozi basabwaga guhita bayatanga kandi bemezaga ko atabuze n’ubwo bo bayitaga make!!
Muri make uyu mwanya w’ibibazo n’ibitekerezo nawo wabaye ikinamico ryo kwerekana igihangange Kagame
Cyakora na none icyo nakunze ni uko muri iryo tekinika ryose Kagame abeshya abaturage ko abakunda nabo bakamubeshya ko bamushyigikiye!!!
Icyo nasozerezaho ahangaha ni uko Kagame nk’uko nabivuze atari umunyagitugu gusa, ahubwo ari n’inyaryenge.
Intwaro ye ikomeye ni iterabwoba avanga no gusisibiranya, ariko kandi nawe ni umunyabwoba!
Kagame biriya byose abiterwa n’ubwoba afite, kandi ubwoba bwe abufitiye muri ruriya ruhande ruhana imbibai na Kongo!
Kagame ntiyizeye ko FDRL yashyize intwaro hasi kandi byarabereye imbere ya Loni n’amahanga ndetse n’intasi ze zihibereye!
Kagame ntiyizeye ko abaturage bakomoka muri Gisenyi ndetse na Ruhengeri batarimo abamurwanya akaba ari naho ahera abatera ubwoba, abarigisa ariko ku rundi ruhande ababeshya n’ibyo yita imishinga y’amajyambere!!
Kagame ukuntu atinya kiriya gice cy’u Rwanda, biriya ahavugira ntabwo arabivuga mu duce tw’amajyepfo cyangwa mu burasirazuba, kubera iki se yitaye kuri kariya gace gusa???
Hari abo maze iminsi numva bavuga ko kagame arwaye, njye simbyemeza ariko nabyo byashoboka kuko burya umurwayi agira ibyo ahurwa ndetse n’ibindi azibukira, buriya wasanga indwara ya Kagame Paul ituma ahurwa Intara y’Uburengerazuba by’umwihariko.
Claude Marie Bernard Kayitare
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/uko-bamwe-mbanyarwanda-bakiriye-ijambo-rya-perezida-kagame-i-nyabihu/AFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICS Inyenyerinews irabagezeho Uko bamwe abanyarwanda bakiriye I jambo rya Perezida Kagame yavugiye i Nyabihu. Njyewe nagerageje gukurikirana uru ruzinduko rwa Paul Kagame kuri video zasohotse ku mbuga nkoranyambaga, uretse kuba Paul Kagame yari yazinduwe no kudeclara intambara, aho ubwe yivugira ko uretse no gufata abantu (N’ubwo atabyita kubaligisa nk’uko bikorwa...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS