Ifaranga ry’igihugu  (pound) ryahise rita agaciro nyuma y’amatora

*Minisitiri w’Intebe w’U Bwongereza yavuze ko azayobora mu mezi atatu ari imbere akazegura mu Ukwakira 2016.

*Igihugu cya Scotland na cyo cyaciye amarenga ko gishobora kwikura mu Bwami bw’Abongereza.

Minisitiri w’Intebe w’U Bwongereza David Cameron ari kumwe n’umugore we Samantha, yavuze ko yamaze kubwira Umwamikazi Elizabeth II icyemezo cye cyo kuba agumye ku mwanya we nka Minisitiri w’Intebe mu gihe gito, ategereje kuzashyikiriza ubuyobozi Minisitiri w’Intebe mushya nyuma y’inama rusange y’Ishyaka ry’Abadashaka impinduka (Conservative Party) mu Ukwakira 2016.

Minisitiri w'Intebe w'U Bwongereza David Cameron

Minisitiri w’Intebe w’U Bwongereza David Cameron

Cameron yavuze ko uyu Minisitiri w’Intebe w’U Bwongereza mushya ari we uzatangiza imishyikirano n’Umuryango w’Ubumwe bw’U Burayi (EU), ku bijyanye n’ingingo ya 50 ivuga ku masezerano ya Lisbon muri Portugal, ayo masezerano niyo ashobora guha U Bwongereza imyaka ibiri buri muri uwo muryango kugira ngo bube buganira uko buzawuvamo.

Yagize ati “Abaturage b’U Bwongereza batoye bashaka kuva mu Muryango w’U Burayi, kandi ugushaka kwabo kugomba kubahwa. Ugushaka kw’abaturage b’U Bwongereza ni itegeko ko rigomba gukurikizwa.”

David Cameron, mu mvugo igaragaza ko azegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, yavuze ko hakenewe ubuyobozi bushya buzaganisha igihugu mu nzira cyifuza kandi ko nka Minisitiri w’Intebe azakora ibishoboka kugira ngo bigerweho.

Ati “Nzakora buri cyose nshoboye nka Minisitiri w’Intebe kugira ngo ubwato budahungabana mu myaka iri imbere n’amezi, ariko sintekereza ko byaba ari byo kuri jyewe kugira ngo mbe Umuyobozi uyobora iguhugu cyacu mu cyerekezo gishaka kuganamo. Iki si icyemezo nafashe mu buryo bworoshye, ariko ndizera ko ari mu nyungu z’igihugu kugira igihe cy’umutuzo bityo ubuyobozi bushya burakenewe.”

Yongeyeho ati “Abatsinzwe mu matora nanjye ndimo tugomba gushaka kugira ngo ibyifujwe na benshi bigerweho,… siyo nzira nifuzaga, ariko narabivuze ko U Bwongereza bwabaho butari muri EU, tugomba gushaka inzira bizakorwamo kandi nziza, buri wese agomba kubigiramo uruhare, nkunda igihugu cyanjye kandi nishimira ko nagikoreye, nzakora ibishoboka byose kugira ngo iki gihugu cy’igihanganjye ibyo cyifuza bigerweho.”

Bamwe mu bari bashyigikiye ko U Bwongereza buva muri EU mu ishyaka rya Cameron barimo, Boris Johnson na Michael Gove, aba bombi bari mu bahatanira kuzayobora ishyaka no kuba Minisitiri w’Intebe, uyu Boris Johson yandikiye ibaruwa Cameron amusaba kutegura uko ibizava mu matora byaba bimeze kose.

Umuyobozi w’Ishyaka rya ‘Labour’ Jeremy Corbyn, washishikarizaga U Bwongereza kuguma ari abanyamuryango ba EU, yanenzwe ko ubukangurambaga bwe nta mbaraga bwari bufite, ariko yavuze ko imiryango ikennye yari imaze kurambirwa no kugabanyirizwa ibyayigenerwaga kandi ngo bumvaga bararenganyijwe na Guverinoma zasimburanye.

Ati “Birigaragaza ko hari bimwe mu bibazo mu minsi iri imbere, hazaba zimwe mu ngaruka zijyanye n’akazi biturutse kuri iki cyemezo (kuva muri EU).”

Corbyn yavuze ko mu bukangurambaga bwe, yavugaga ko kuba mu Muryango w’U Burayi hari bimwe mu byiza byabyo, ariko ngo hari n’ibindi bintu bitakemutse neza.

Tim Farron umuyobozi w’ishyaka rya Liberal Democrate yavuze ko imvugo za Corbyn nta reme zari zifite mu bukangurambaga bwo gusaba ko UK iguma muri EU.

Uwigeze kuba Minisitiri w’Umurimo ku mugabane w’U Burayi,  Keith Vaz yavuze ko EU ikwiye gutumiza inama y’igitaraganya ikiga ibizakorwa nyuma y’uku gutora U Bwongereza busaba kuva mu muryango, icyemezo yise “Catastrophic ku gihugu cy’U Bwongereza, ku Burayi n’ahandi ku Isi”.

Frank Walter Steinmeier Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Budage yavuze ko icyemezo cy’U Bwongereza ari “Umunsi w’akaga ku Burayi no ku bihugu bigize U Bwongereza”.

Liam Fox umwe mu Badepite b’ishyaka rya Conservative ushigikiye ko U Bwongereza buva muri EU, yavuze ko icyemezo cyo kuvamo kerekana umurava udasanzwe bigendeye ku guhindura amateka ku Bwongereza, kandi ngo atekereza ko n’ahandi i Burayi ari uko.

Donald Trump uhatanira kuzayobora Amerika na we yashyigikiye ko U Bwongereza bwatoye busaba kuva muri EU, kuko ngo “Abongereza bisubije igihugu cyabo”.

Minisitiri wa mbere (First Minister) muri Ecosse, Nicola Sturgeon yavuze ko gutora k’U Bwongereza buva muri EU, “Byerekana neza ko Abaturage ba Ecosse /Scotland babona ejo habo hazaza nk’abanyamuryango b’Ibihugu by’U Burayi”.

BBC

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/cameron.jpg?fit=823%2C681&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/cameron.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSWORLDIfaranga ry’igihugu  (pound) ryahise rita agaciro nyuma y’amatora *Minisitiri w’Intebe w’U Bwongereza yavuze ko azayobora mu mezi atatu ari imbere akazegura mu Ukwakira 2016. *Igihugu cya Scotland na cyo cyaciye amarenga ko gishobora kwikura mu Bwami bw’Abongereza. Minisitiri w’Intebe w’U Bwongereza David Cameron ari kumwe n’umugore we Samantha, yavuze ko yamaze kubwira...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE