Abayobozi b’amatorero na bamwe mu bagize guverinoma y’iki gihugu ku munsi w’ejo tariki 31 Werurwe bakoze amateraniro yo gushimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni kubera ko yashyize umukono ku itegeko rihana ubutinganyi.

Bamukoreye ifoto y'urwibutso

Bamukoreye ifoto y’urwibutso

Muri Gashyantare Perezida Museveni yashyize umukono ku mushinga w’itegeko rihanisha igihano cya burundu abatinganyi, kuko asanga ubutinganyi ari icyaha kiremereye.

Aya materaniro yateguwe n’ihuriro ry’abanyamadini muri iki gihugu na bamwe mu bagize guverinoma ya Kampala kubera ko basanze Perezida Museni ari uwo gushimwa kubera ukuntu yabashije guhangana n’amahanga cyane cyane ibihugu bihereye mu Burengerazuba bw’Isi.

Museveni yagize ati:”Inkunga zitariho Uganda yakomeza ikabaho. Kandi tuzakomeza guhangana n’abanyaburayi bashaka gukwirakwiza ubutinganyi k’umugabane w’Afurika”.

Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bari bitabiriye iki gikorwa cyabereye mu Murwa mukuru Kampala, benshi muri bo bari  abanyeshuri bambyinnye abakaririmba indirimbo zirwanya ubutinganyi.

Bimwe mu bihugu by’i Burayi byahagaritse inkunga byageneraga iki gihugu kubera iri tegeko