Uganda: Abasirikare 55 baheruka gutoroka barahamagarira bagenzi babo kwigomeka
Abasirikare 55 bo mu mutwe udasanzwe mu ngabo za Uganda baburiwe irengero n’ibikoresho byabo nyuma yo guhitana uwari ubayoboye wari ufite ipeti rya captain ku wa gatanu w’ icyumweru gishize. Aba basirikare bataye akazi kabo, bari bayobowe n’ uwitwa Napoleon.
Museveni Muhozi with Janet Museveni
Uyu Napoleon aratangaza ko abavandimwe na bashiki babo batwarwa mu ntambara hanze y’igihugu cyabo, aho usanga basiga ubuzima bakaribwa n’inkongoro, bagamije gusa gutegurira inzira perezida wa Uganda utaha, Gen Muhoozi Kainerugaba.
Nk’uko aya makuru akomeza avuga, Napoleon ngo yakomeje avuga ko kuri bo, Muhoozi adafatwa nk’umwe muri bo, ahubwo ko ari umunyamahanga ukoreshwa n’abanyaburayi udafite icyo azi ku bibazo byabo, wibera mu munyenga, wazanywe kuyobora umuryango uyoboye igihugu kandi bakaba batiteguye kumupfira.
Napoleon atangaza ko abantu bibeshya iyo bavuga ko abasirikare bakomoka mu burengerazuba bwa Uganda bashyigikiye , umushinga wa Muhoozi, bivugwa ko ari umushinga ugamije gutegurira umuhungu wa Museveni, Gen Muhoozi, kuzasimbura se ku butegetsi, ikintu avuga ko ari igitekerezo kibi. Yakomeje ahamagarira n’abasirikare basigaye mu cyo yise igisirikare cy’umuntu ku giti cye( personal army) kwigomeka bagahagarika ukubabara kwa bagenzi babo.
Commander Napoleon, usanzwe ari impuguke mu gutera no guhagarika ibisasu bituritswa, yavuze ko 90% by’abasirikare badasanzwe bita Special Forces mu Cyongereza, boherezwa mu butumwa bwo gukora imirimo bwite ya perezida Museveni harimo gukora mu bikingi bye, no guherekeza hirya no hino abana be, abuzukuru na baramu be. Yakomeje avuga ko umubare munini w’ingabo za Uganda( UPDF ) urambiwe ubutegetsi, ngo imbarutso akaba ariyo yonyine ibura, ubundi igitugu kigasezererwa.
Dennis Nsengiyumva – imirasire.com