Uganda : Abadepite batatu bari bahitanywe n’impanuka y’imodoka
Mu Mujyi wa Kampala abadepite batatu barokotse impanuka, ubwo imodoka bari barimo yagonganaga n’indi modoka itwara abagenzi (bus), mu muhanda wa Gulu-Kampala, bageze ahitwa Nakasongola ho muri Uganda.
Iyi mpanuka yakomereyemo Depite Julius Junjura Bigirwa na Depite Alex Ruhunda, bakaba bahise bajyanwa kwitabwaho mu ivuriro rya AAR (AAR clinic) riherereye muri Kololo ho muri Kampala, Depite Jimmy Akena we akaba nta cyo yabaye na gikomeye.
Betty Amongi nawe usanzwe ari Umudepite akaba Umufasha wa Jimmy Akena yatangarije New Vision dukesha iyi nkuru, ko umugabo we nta cyo yabaye, ndetse ko n’abo bari kumwe ari bazima, gusa Ruhunda akaba ari we wababaraga mu rutugu.
Iyo modoka itwara abagenzi yagonze ku gice cy’inyuma imodoka yo mu bwoko bwa Pajero bari barimo, iibirahure bikaba bhyahise bimeneka.
Ubwo abo badepite bakoraga impanuka, bari bakubutse mu ruzinduko bari baherekejemo Umukuru w’igihugu wungirije Edward Ssekandi.
Muri rusange bari abadepite batanu (5) bagize Komisiyo ishinzwe umutungo kamere nk’uko byatangajwe na Amogi.
Ranny Ismail ufite itangazamakuru mu nshingano ze mu Nteko Ishinga Amategeko yirinze kugira byinshi atangaza kuri iyo mpanuka, cyane ko ngo ubwo amakuru yabageragaho, abo badepite bose telefoni za bo zigendanwa zari zifunze.
Si ubwa mbere muri aka gace ka Nakasongola habera impanuka ihitana ubuzima bw’abantu, kuko mu cyumweru gishize indi mpanuka yahitanye abantu 2 n’inka 8, ubwo imodoka yari ifite umuvuduko mwinshi yaburaga feri.
Muri Gicurasi umwaka ushize (2013), aha ni na ho hari habereye impanuka y’imodoka yahitanye Chris Akena na Filda Obua Otim Umubyeyi (Mama) ubyara David Obua wahoze ari rutahizamu wa Uganda Cranes, nyuma y’amezi 2 gusa kandi hakaba haranabereye indi mpanuka yakomerekeyemo abanyeshuri 28 bo mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Theresa.
Muri Nzeri 2013 kandi ni na ho habereye impanuka y’imodoka y’ishuri ry’ubuzima rusange muri Kaminuza ya Makerere, igahitana abantu 5.
Aha kandi ni na ho muri Gicurasi 2010 habereye impanuka ubwo umuhanzi Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool wari kumwe n’umugore we, imodoka barimo yatobokaga ipine, igahita irenga umuhanda