-Kugeza na n’ubu abarundi benshi baracyahunga
-Ubu butumwa ntiyabwoherereje ibihugu bindi abarundi bahungiyemo

Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yoherereje ubutumwa mugenzi we wa Tanzaniya Perezida Magufuli amusaba gushishikariza abarundi bahungiye muri icyo gihugu gutahuka kuko ngo mu Burundi ari amahoro.

 

JPEG - 117.9 kb
Perezida Nkurunziza yoherereje ubutumwa Perezida Magufuli

Mu butumwa bwagejejwe mu biro by’umukuru w’igihugu cya Tanzaniya ejo, umukuru w’igisirikare cy’u Burundi Maj. Gen Evariste Ndayishimiye, intumwa yihariye ya Perezida Nkurunziza, yasabye Perezida John Magufuli gusaba abarundi bari mu gihugu cye ko bagaruka mu Burundi.

Majoro Ndayishimiye yabwiye Perezida Magufuli ko yatumwe kumugezaho iyo baruwa ariko anatumwa kumushimira koTanzaniya ari igihugu cy’inshuti ku buryo bukomeye.
Dr. John Magufuli yashimiye Nkurunziza ubutumwa yamwoherereje anamwizeza ko Tanzaniya izakomeza kubera u Burundi igihugu cy’inshuti.

Ku byerekeye ikibazo kiri mu Burundi, perezida Magufuli avuga ko yizeye ko abahuza bashyiriweho u Burundi barimo, Perezida Museveni wa Uganda, Uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya Benjamin Mkapa bazagira aho bageza igihugu cy’u Burundi.

Ikibazo cy’u Burundi kuva cyatangira mu kwezi kwa kane k’umwaka wa 2015, abarundi basaga ibihumbi 250 bavuye mu byabo abandi babarirwa muri 400 baricwa, kugeza na n’ubu ibihugu impunzi z’abarundi zijyamo bivuga ko buri munsi abarundi batari bake bakomeza guhunga.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/04/nkurunziza-magufuli.jpg?fit=640%2C348&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/04/nkurunziza-magufuli.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSWORLD-Kugeza na n’ubu abarundi benshi baracyahunga -Ubu butumwa ntiyabwoherereje ibihugu bindi abarundi bahungiyemo Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yoherereje ubutumwa mugenzi we wa Tanzaniya Perezida Magufuli amusaba gushishikariza abarundi bahungiye muri icyo gihugu gutahuka kuko ngo mu Burundi ari amahoro.   Perezida Nkurunziza yoherereje ubutumwa Perezida MagufuliMu butumwa bwagejejwe mu biro by’umukuru...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE