UBUTUMWA KUBANYARWANDA BUSOZA UMWAKA WA 2016
Banyarwanda, Banyarwanda kazi muri imbere mu gihugu, n’abarihanze y’u Rwanda kumpamvu zinyuranye,
Banyamuryango b’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK aho muri hose,
Nshuti z’u Rwanda,
Umwaka wa 2015 urarangiye, tugiye gutangira undi wa 2016.
Dufatanye dushime Imana yaturindiye ubugingo. Tunazirikane abatagize amahirwe yokuwurangiza. Tubaragije Imana.
Mu izina ryanjye bwite, no mu izina ry’Ihurirory’Inyabutatu- RPRK, mbifurije kuzagira umwaka mwiza wa 2016. Uzababere, mwe n’abanyu bose, umwaka w’ibyiza n’ibyiringiro kuri buri wese.
Uko ingoma zagiye zisimburana kuva kungoma y’acyami n’abakoloni’kugeza kuri Repubulika zose zabayeho,ubuyobozi bubi bushingiye ku kinyoma, kunyungu za bamwe no kudutsiko, bwavukije abanyarwanda kwishyiriraho ubuyobozi bashaka kandi buri wese yibonamo.
Ubwami bugendera kuitegeko nshinga bwaribumaze gushyirwaho busimbuye ubwami umuntu umwe yica agakiza babusimbuje Repubulika yaje irihanyuma y’ibyo byose.
Perezida Kagame Paul amaze gushyiraho itegekonshinga rimuha ububasha ku banyarwanda aho yica bamwe agatonesha abandi. Si ubwami si na Repubulika.
Abanyarwanda bari mu gihirahiro. Ntibashobora no kuvuga icyobatekereza. Bose babaho mu bwoba no mu mususu.
Abagize imbaga y’inyabutatu (abatwa,abahutu,abatutsi) ntabwo bigeze bagira amahirwe yokwicara kumeza amwe ngo barebere hamwe ibibahuza, doreko arinabyo byinshi kurusha ibyo batumvikanaho, ngo babyuririreho bubaka u Rwanda rwababyaye.
Twiyemeje kubiharanira kandi dufite icyizere cyo kubigeraho bidatinze.
Mu Ihurirory’Inyabutatu-RPRK, twemerako ntamunyarwanda ukunda u Rwanda kurusha abandi banyarwanda. Ikidutandukanije ni ukuntu buri wese yumva igihugu gikwiye gutegekwa. Kagame si Kamara, si Imana sin’umwami w’abanyarwanda.
Twegeranye imbaraga zacu twese twiyambure ubutegetsi buduhonyora twese. Uyumunsi ninjye, ejo ni wowe ejo bundi ni uriya warigishijwe cyangwa wishwe urubozo, nidukomeza dutyo tuza kanguka twarashize.
Ubwami bugendera ku itegeko nshinga ni inzira isubiza buriwese uburenganzirabwe. Ni imiyoborere idaheza burimunyarwanda mumicungire y’ibyiza by’igihugu cye.
Dufatane urunana kugirango umwaka tugiye gutangira uzasigire buriwese ibyiringiro no kubana bacu.
Eugene Nkubito
Chairman ihuriro ry’inyabutatu (RPRK)