Banyarwanda,banyarwandakazi;

Urubyiruko rwanyu rwibumbiye mu ihuriro FCLR Ubumwe nitwe INDATSIMBURWA,urubyiruko nyarwanda rw’inyabutatu ya gihanga rugamije kwibohora ingoyi n’igitugu abanyarwanda bakomeje gushyirwaho n’ingoma zagiye ziyobora u Rwanda ,by’akarusho ingoma y’umunyagitugu Kagame n’agatsiko ke ,bitwikira umutaka w’icyo yise FPR/RPF Inkotanyi,uru rubyiruko rukaba rugamije kubaka u Rwanda rushya ruzira munyangire,inzigo n’inzika ,kwikubira n’ivangura mubana b’u Rwanda.

Ni muri ubwo buryo twamaze kubona ko buri ngoma izana ibyayo ,amateka y’u Rwanda agacurikwa bitewe n’uko uri ku ngoma yifuza ,dusanga aritwe urubyiruko bigira ho ingaruka cyane cyane ko amateka atajya ahindurwa kandi akaba ariyo musingi igihugu cyubakiraho mugukomeza umurage wacyo no gutegura ejo hazaza,twe urubyiruko agatsiko kayobowe na FPR Inkotanyi karabiduhishe twigishwa amateka y’inzangano mucyo kise ITORERO RY’IGIHUGU.

Tumaze kubona ko FPR icyo yarwaniraga cyane cyane harimo guca ubuhunzi no kwishyira ukizana kwa buri munyarwanda,none ahubwo bikaba byarahumiye ku mirari ,impunzi zikuba inshuro nyinshi izabagaho,ubwicanyi buba bwose,ubwisanzure bwa buri munyarwanda mukuvuga icyo utekereza bukubitwa inyundo,ugizengo aravuga uko abona ibintu akicwa ,utishwe agafungwa cg agatorongezwa ndetse akamburwa ubunyarwanda bigera naho twigishwa ko uvuze nabi leta ari umwanzi w’igihugu.

Ubutegetsi bwa FPR aho kwemera ibiganiro bihuza abanyarwanda b’ingeri zose (Impunzi n’abari imbere mu gihugu),ahubwo yahisemo kurema amatsinda yo kujya kumarira impunzi aho zahungiye,urugero rwa hafi ni itsinda ry’abasirikari bazobereye mu kwica ,riyobowe n’uwo bita INNOCENT KAYINA ALIAS INDIAN QUEEN,ryoherejwe muri Repuburika iharanira demukarasi ya Congo(RDC),ubu rikaba rigeze aho bita RUTCHURU,ryahawe umugambi wo kujya kwica buhoro buhoro impunzi z’abahutu zibumbiye mu mutwe wa FDLR,ikindi kandi n’uko abahoze ari abarwanyi b’umutwe M23 aho bahungiye mu gihugu cya Uganda bakomeje gutunga intwaro bakaba bafite gahunda yo kujya bajya gutera udutero shuma muri RD CONGO no kwica impunzi z’abahutu ziriyo,abo barwanyi ubu banyanyagiye mu mijyi myjinshi yo muri Uganda cyane cyane aha hakurikira: Mbarara,Kaseese,Fort Portal ,Kampala ndetse na Kisoro,bakaba bafite kandi umugambi wo kwica impunzi z’abanyarwanda ziri muri Uganda.Aha twabibutsa ko umutwe wa M23 washinzwe kandi ugafashwa na leta ya FPR Inkotanyi.Yarakomeje maze mu gihugu abayibwije ukuri nka Mme Ingabire Umuhoza Victoire,Me Ntaganda Bernard,Deo Mushayidi,Charles Ntakirutinka n’abandi batabarika si ukubafunga gusa ahubwo yabakoreye n’itotezwa ridasanzwe aho bafungiye,abandi baricwa nka Andreya kagwa Rwisereka,Jean leonard RUGAMBAGE nabandi batagira umubare,aha abarigiswa umunsi ku munsi ntibabarika ndetse n’abaterwa ubwoba bukabije kugirango bareke guharanira uburenganzira bwabo.

Ntibyashiriye aho kuko usibye no gushinga imitwe hanze y’igihugu yatangiye gahunda zibangamiye abaturage kuburyo noneho abaturage bose bagiye kujya bakora imirimo nsimburagifungo kuko umuco FPR yadukanye witwa gushyiraho iminsi abaturage ngo bazajya bakoreraho ibikorwa rusange ngo bifitiye igihugu akamaro(shiku nshya),nyamara ugasanga impamvu y’iyi gahunda ari uko ingengo y’imari yari igenewe ibi bikorwa,FPR yarayishoye mu ntambara z’urudaca zidafitiye igihugu akamaro,kwigurira amazu ahenze za America n’ahandi , kuyashora mugikorwa cyo guhiga no kwica impunzi aho ziri hose mu buhungiro ndetse no kuyashora muri wa mugambi mubisha wa NDUMUNYARWANDA ugamije gupfukamisha abahutu,uwo muco ntaho utaniye n’imirimo nsimburagifungo. Twe Indatsimburwa tumaze kubonako FPR ikomeje kunyunyuza umuturage utagira shinge na rugero yakwa imisoro idasobanutse,imisanzu,gusenyerwa,gushyiraho gahunda zitumvikanweho kandi zifite ingaruka mbi ku baturage, kwimika inzigo n’inzika mu banyarwanda,ivangura n’ubusumbane mu moko nyarwanda,ihezwa n’ikandamizwa ry’ubwoko bumwe munzego zose z’igihugu no ku byiza byacyo,kwifuza intambara aho idasiba kuvuga ko idateze gushyikirana na FDLR kimwe n’andi mashyaka ayirwanya ko ahubwo izabahiga,turasanga FPR Inkotanyi yakagombye kwisubiraho amazi atararenga inkombe ikareka gukomeza gukururira ibibazo abanyarwanda cyane ko nibyo yabateje bihagije maze ikemera ibiganiro by’amahoro!

Banyarwanda,banyarwandakazi;

Ibi byose tumaze kuvuga hejuru nibyo byatumye duhaguruka twibumbira hamwe twitwa Indatsimburwa kugirango dufatanye nabandi banyarwanda kurebera hamye uko twakwivana mu bibazo twaroshywemo na leta ya FPR.Tuzakomeza kumvisha leta y’Inkotanyi ko inzira y’ibiganro ariyo nzira yonyine rukumbi izazanira amahoro abanyarwanda kandi nikomeza kunangira Indatsimburwa tuzafatanya n’ingeri zose zifuza impinduka maze twandikishe ikaramu ndende dusubize mu rurimi leta ya FPR yumva nk’uko idahwema kubyigamba,ariko ibyo sibyo dushyize imbere byaba ari ntayandi mahitamo.

Dukomeje kandi gusaba MONUSCO na FARDC kwitondera ibikorwa byo guhiga impunzi z’abahutu bari muri Kongo Kinshasa kuko FDLR zitwaza iyo itabaho izo mpunzi ziba zarashiriye ku icumu,ikindi MONUSCO by’umwihariko Loni igomba kwibuka nuburyo yitwaye muri genoside none ikaba igiye gushyira mu bikorwa umugambi FPR itarangije ubwo yateraga izo mpunzi,maze aho kuziha ubutabera ubu yabizingiye muri Mapping repport irituriza. Abanyamashyaka bose aho bari ntabwo bakwiye kumva ko ikibazo cya FDLR nk’ishyaka kitareba andi mashyaka bagomba kumenya ko inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.

INDATSIMBURWA dukomeje gusaba abanyarwnda muri rusange kwitandukanya n’aka gatsiko ka FPR,bakitabira la resistence cyane cyane bavuga bati: Turabyanze muri gahunda zose FPR iza ibatura hejuru batazigizemo uruhare maze tugahagurukira rimwe tugasaba ibiganiro by’amahoro tutaragwirwa n’ibyago cyane ko ibyo dufite bihagije.

Turangije dusaba Indatsimburwa zose ndetse n’abanyarwanda muri rusange kudacibwa integer n’inyangabirama za FPR zirirwa zigisha urubyiruko ko rukwiriye kwamagana abanyarwanda batabona ibintu kimwe n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi.

Murakoze murakarama.Mugire amahoro,ubumwe n’ubwisanzure! Bikorewe I Kigali kuwa 13 Ukuboza 2013 UBUYOBOZI BW’INDATSIMBURWA(se)

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/1377133_1452225431669495_1903400681_n1.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/1377133_1452225431669495_1903400681_n1.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareJUSTICE AND RECONCILIATIONBanyarwanda,banyarwandakazi; Urubyiruko rwanyu rwibumbiye mu ihuriro FCLR Ubumwe nitwe INDATSIMBURWA,urubyiruko nyarwanda rw’inyabutatu ya gihanga rugamije kwibohora ingoyi n’igitugu abanyarwanda bakomeje gushyirwaho n’ingoma zagiye ziyobora u Rwanda ,by’akarusho ingoma y’umunyagitugu Kagame n’agatsiko ke ,bitwikira umutaka w’icyo yise FPR/RPF Inkotanyi,uru rubyiruko rukaba rugamije kubaka u Rwanda rushya ruzira munyangire,inzigo n’inzika ,kwikubira n’ivangura...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE